Minisitiri Mushikiwabo yashyiriye Perezida wa Nigeria ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’ i Burasirazuba,  Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, aho yari amushyiriye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame.

Ibyo biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ibibazo birimo n’icy’abimukira bari muri Libya, aho perezida Buhari yizeje ko yafashe umwanzuro wo kwakira abanya-Nigeria 5037 bari mu bimukira baheze muri icyo gihugu.

Ikibazo cy’aba bimukira mu minsi yashize cyafashe intera, nyuma yo kugaragara ko bagurishwa nk’abacakara, abayobozi batandukanye bahura bakiganiraho.

Perezida Buhari. Minisitiri Mushikiwabo n’abandi bayobozi

Gusa haracyari abakiri muri Libya batari babona ibihugu bibakira, kandi batanifuza gusubira mu bihugu byabo. Abo bimukira bagaruwe ubwo berekezaga mu nzira zigana I Burayi , bagamije gushakayo imibereho myiza.