Zimbabwe: Ugushidikanya kuri dogitora(PhD) yahawe Grace Mugabe byatumye leta itangira iperereza

Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe ruri gukora iperereza ku mugore wa Robert Mugabe, Grace Mugabe niba yarabonye impamyabumenyi y’ikirenga mu buriganya.

Ikinyamakuru cyo muri Zimbabwe cya leta kitwa The Herald kivuga ko Madamu Mugabe yakoze ubushakashatsi mu bigo by’abana.

Yahawe impamyabumenyi y’ikirenga bita PhD, nyuma y’amezi macye amaze kwiyandikisha muri kaminuza kandi ubundi iyi mpamyabumenyi isaba imyaka myinshi y’ubushakashatsi.

Madamu Mugabe yamye ahagarara ku myigire ye.

Muri Nzeri, yabwiye mitingi y’ishyaka riri ku butegetsi ko yahawe impamyabumenyi y’ikirenga n’ubwo abamurwanya babishidikanyaga.

Yahawe iyo mpamyabumenyi y’ikirenga muri University of Zimbabwe muri 2014 nkuko BBC yabitangaje.

Itangazamakuru muri Zimbabwe riravuga ko ubushakashatsi avuga ko yakoze kugira ngo ahabwe iyo mpamyabumenyi, butagiye ahagarara. Bitandukanye n’ibisanzwe bikorwa.

Goodson Nguni, umuyobozi wa Komisito yo kurwanya ruswa muri Zimbabwe yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati “Ni byo twabonye amakuru ava mu ishami ryiga iby’imibanire y’abantu ku buryo Grace Mugabe yahawe impamyabumenyi y’ikirenga kandi ibyo ni byo turi gukoraho iperereza.”

Madamu Mugabe yambitswe ikamba rya PhD n’umugabo we bwite, wahoze ari perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, wahoze ari n’umuyobozi mukuru wa University of Zimbabwe.

Madamu Mugabe yizeraga kuzasimbura umugabo we ku butegetsi, ariko abatarashyigikiye iki gitecyerezo mu ishyaka rya Zanu-PF barabyamaganye.

Byateye igisirikare guhaguruka gihatira Bwana Mugabe kwegura ku butegetsi, birangiza imyaka 37 yari abumazeho.Uwari umwungirije Emmerson Mnangagwa, yahise agirwa perezida wa Zimbabwe.