Misiri: Ntirahaboneka ushaka kuba perezida nubwo abenshi biteze Sisi usanzweho

Komisiyo y’igihugu y’amatora ya Misiri yantangaje ko icyiciro cya mbere cy’amatora ya perezida wa Repubulika kizaba kuva ku italiki ya 26 kugera kuri 28 y’ukwezi kwa gatatu gutaha.

Nihabura utsinda ku bwiganze busesuye, icyiciro cya kabili kizaba kuva ku italiki ya 24 kugera kuri 26 y’ukwa kane.

Kugeza ubu, nta muntu n’umwe uratangaza ko aziyamamaza. General Ahmed Shafiq, wigeze kuba minisitiri w’intebe wa Misiri ukwezi kumwe gusa mu 2011, yari yabanje gutangaza ko aziyamamaza. Ariko ejo yavuze ko yisubiyeho nkuko VOA yabyanditse.

Perezida ucyuye igihe, Marechal Abdel Fattah el-Sissi, ntaravuga yatuye niba aziyamamaza. Ariko abaturage benshi barabyiteze.

Perezida Sissi usanzwe uyobora igihugu

Yatowe mu 2014 n’amajwi 96 ku ijana, atsinze umukandida umwe rukumbi bari bahanganye, umunyamakuru, umusizi n’umunyapolitiki Hamdine Sabahi.