Nyarugenge:Abagabo babiri bakurikiranweho kwica nyirabuja

Ubushinjacyaha urwego rwisumbuye rwa Nyarugenge bwaregeye Urukiko ikirego kihutirwa aho burega abagabo babiri  bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Abaregwa bari mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Umudugudu wa Nonko bacuze umugambi wo kwica umukecuru witwaga KABASINGA Brigitte   baberaga mu rugo banamukorera akazi ko mu rugo, bamwica bamuteye ibyuma mu rubavu no mu gatuza bamwicira mu rugo rwe nyuma yo kumwica binjira mu nzu ye bamwiba amafaranga ibihumbi magana cyenda (900.000F) yari mu kabati barayatwara. Abaregwa biyemerera icyaha mu buryo budashidikanywaho.

Icyo cyaha cy’ubwicanyi nikiramuka kibahamye bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyo kirego cyatanzwe ku wa 02 Ugushyingo  2022.

NPPA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *