Urubanza rwa Kabuga: Umutangabuhamya yavuze ku by’intwaro zinjijwe mu Rwanda

Urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda, ruberw mu  Buholandi kuwa kane rwabanje gusubikwa hibazwa icyaba cyamubayeho cyari cyatumye atitabira iburanisha.

Mbere yuko iburanisha ritangira, umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko y’abacamanza, yahaye ijambo umunyamategeko Emmanuel Altit ngo asobanure ibyo umucamanza yabwiwe byuko Kabuga “atari mu buryo bwatuma yitabira iburanisha”.

Mu gihe umunyamategeko Altit yari amaze kuvuga ko ibyo ari byo, ariko ko Kabuga agera mu rukiko mu minota micyeya, nko mu minota hafi 30 iri imbere, umucamanza Bonomy yamubajije icyabaye nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Altit aba nk’ushidikanya ku kuba yakivugira ku mugaragaro, nuko umucamanza amubwira ko nta kibazo ibyo byavugirwa mu muhezo, Altit ati: “Ni ibyo rwose ni byo najyaga kubasaba”.

Kuri uyu wa kane, uruhande rwunganira Kabuga rwahase ibibazo umutangabuhamya wahamijwe ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda, wahoze mu Nterahamwe zo ku Gisenyi.

Ku wa gatatu, uwo mutangabuhamya yashinje Kabuga gushishikariza kwica Abatutsi no guha intwaro Interahamwe.

Izina, isura n’ijwi bye byarahinduwe mu kwirinda ko umwirondoro we umenyekana.

Nyuma yo kumara iminota mu muhezo, iburanisha ryagarutse ku mugaragaro, ariko bisa nkaho umucamanza atanyuzwe n’ibisobanuro yahawe.

Umucamanza Bonomy yahise avuga ko hari “ibibazo bimwe” bikwiye gusobanuka ku mpamvu yatumye Kabuga “bitamushobokera” ko yitabira iburanisha.

Yategetse ko iburanisha ribaye risubitwe “mu minota itarenze mirongo itatu”, ariko icyo gihe byaje kurangira kirenze, mu kugaruka mu iburanisha umucamanza abanza kwisegura.

Kabuga noneho yahise agaragara mu cyumba cy’urukiko.

Umunyamategeko Françoise Matte, wo mu itsinda ryunganira Kabuga, ni we wahawe umwanya wo guhata ibibazo umutangabuhamya.

Yamubajije ku nama avuga ko yabereye kuri Hôtel Méridien, amubaza igihe yabereye. Yasubije ko atibuka itariki, ariko ko ari nko mu mpera y’ukwezi kwa gatanu cyangwa mu ntangiriro y’ukwa gatandatu mu 1994.

Yabajijwe ukuntu yamenye ko izaba, asubiza ko we nk’uwari ukuriye itsinda rishinzwe umutekano rya ‘défense civile’, ryari rifite intwaro, yari yasabwe na Colonel Anatole Nsengiyumva gucunga umutekano w’aho hantu n’uw’abategetsi bahari.

Yavuze ko nk’uwari ushinzwe umutekano yanyuzagamo akinjira mu cyumba cyaberagamo inama aho ku Gisenyi, ari na bwo yinjiye agasanga Kabuga ari we ufite ijambo, nubwo yavuze ko ataryumvise ryose.

Yavuze ko iyo nama yari igamije gukusanya amafaranga yo gufasha mu bwirinzi bwa gisivile no gufasha igisirikare hagurwa intwaro.

Ngo uwo munsi hakusanyijwe miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda, bamwe bayatangira aho, abandi batanga za sheke (chèques).

Yanavuze ku kuntu yari mu itsinda ryagiye ku kibuga cy’indege cya Goma ari nijoro gufatayo intwaro zari zaguzwe, zari mu masanduku yagereranyije ko yageraga kuri 400, zizanywe mu modoka zirimo n’iza Kabuga, zigaragazwa n’impine y’amazina ye.

Zimwe mu ntwaro ngo zatangiwe ku kibuga, Kabuga ahari, zihabwa uwari burugumesitiri wa komine Nyamyumba n’uwa komine Kayove, izindi zihabwa itsinda ry’Interahamwe zerekeje mu Bisesero, ku Kibuye.

Yavuze ko yagiye mu itsinda ry’Interahamwe 350 zerekeje i Kigali nyuma yo guhabwa intwaro kuri icyo kibuga – stade Umuganda – rigiye gufasha abasirikare b’igihugu bari bari ku rugamba barwana na FPR-Inkotanyi.

Yavuze ko yari yarahawe amahugurwa ya gisirikare nk’umwe mu bagize ‘défense civile’.

Mbere yaho, umucamanza yanyujijemo asaba umunyamategeko Françoise gukora ku buryo ibaza rye ritarenza saa saba (13h) ku isaha yo mu Buholandi, ni ukuvuga saa munani (14h) ku isaha yo mu Rwanda.

Umucamanza yavuze ko “Kabuga yarengeje igihe cye gisanzwe amenyereye, rero ducyeneye gutuma ibi bigera ku musozo vuba cyane”.

Umutangabuhamya yanabajiwe ku gufungwa kwe, avuga ko yafunzwe kuva mu kwezi kwa mbere mu 1997, nyuma yuko yari yageze mu Rwanda mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 1996.

Yavuze ko yahungutse avuye mu nkambi muri Zaïre (DR Congo y’ubu) yari yagabweho igitero n’abasirikare ba Laurent-Désiré Kabila, bari inyeshyamba icyo gihe, agasigara nta handi hantu afite ho kujya.

Mu 2001, yavuze ko yari yakatiwe igihano cy’urupfu – cyari kikiri mu mategeko y’u Rwanda, aza kujurira mu nkiko Gacaca, ahabwa igifungo cy’imyaka 30, arimo gukorera muri gereza yo mu karere ka Rubavu.

Yavuze ko mu 2004 ari bwo yegerewe n’abakozi bo mu rukiko rwa Arusha (TPIR/ICTR) bamuganiriza ku gutanga ubuhamya bwo gushinja Kabuga, icyo gihe utari wafatwa.

Ngo ibyo byabereye kuri gereza ya Rubavu, nta mutegetsi uhari wo mu nzego za leta, usibye abakozi bo muri TPIR, umunyamategeko w’urwo rukiko n’umusemuzi. Kandi ngo ibyo biganiro byakomeje kuba ibanga rye.

Ubwo yari akomeje kubazwa ku buryo yagezemo i Arusha mu minsi micyeya ishize – aho yatanze ubuhamya ari hifashishijwe amashusho, yabajijwe niba yaraje mu ndege kandi niba hari abandi bantu bari bari kumwe na we.

Iburanisha ryahise rijya mu muhezo kuri ibyo bibazo, riza kugaruka mu ruhame nyuma yaho.

Kabuga, inyandiko z’urukiko zigaragaza ko afite imyaka 87, yafatiwe mu nkengero z’i Paris mu Bufaransa ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa gatanu mu 2020, nyuma yo kumara imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubucamanza.

Urubanza rwe rwatangiye mu mpera y’ukwezi kwa cyenda muri uyu mwaka.

Mu gihe cyashize, yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Kabuga yavukiye mu cyari komine Mukarange, mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.

Yahoze ari umwe mu baherwe bakomeye mu Rwanda.

Iburanisha rizakomeza ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, uruhande rwunganira Kabuga rukomeza guhata ibibazo uyu mutangabuhamya umushinja.

Ntakirutimana Deus