Gicumbi: Umugore akurikiranweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 13 akanamwanduza indwara

Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi Umugore wo muri ako karere uregwa icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w`imyaka 13 akanamwanduza imitezi.

Uwo mugore utuye mu mudugudu wa wa Kirara, mu kagari ka Rebero ho mu murenge wa Muko yagejejwe imbere y’urukiko kuwa Gatatu tariki 7 Ukuboza 2022

Ubushinjacyaha dukesha iyo nkuru bwatangaje ko icyo cyaha yagikoze muri Kanama uyu mwaka, ubwo yatangiraga umwana avuye guhaha, akamukurura akamujyana mu gashyamba akamusambanya.

Byamenyekanye ubwo umwana yakinaga n’abandi, akaza gucikwa akababwira ko yarongoye umuntu mukuru, abana nabo bagera mu rugo bakabivuga ababyeyi bakihutira  kumujyana kwa muganga bagasanga koko yarahohotewe ndetse yarananduye imitezi. Niwo ukekwaho icyaha yahise afatwa n’inzego zibishinzwe

Mu iburana rye, uyu mugore yemera icyaha aregwa, ariko akavuga ko atari azi ko arwaye imitezi, agashinja umwana ko ariwe wamusabye ko basambana.

Ibyo Ubushinjacyaha busanga ari uguhunga icyaha kuko azi neza ko gihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira:

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 ºgushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 ºgushyira urugingo urwo arirwo rwose
rw’umubiri w’umuntu mu gitsina,
cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 ºgukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri
w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ntakirutimana Deus