Iyamuremye wari Perezida wa Sena yeguye

Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena y’u Rwanda yeguye.

Mu ibaruwa yanditse yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubusenateri n’uwa Perezida wa Sena, kubera uburwayi.

Dr Iyamuremye wo mu ishyaka PSD abaye uwa kabiri weguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa Sena nyuma ya Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene na we wigeze kwegura, ku mpamvu ze bwite.

Dr. Iyamuremye w’imyaka 76 y’amavuko yatorewe kuyobora Sena mu Kwakira 2019, ku majwi 25 mu nteko y’abatora yari igizwe n’abasenateri 26, mu gihe uwo bahatanaga Kalimba Zephyrin we yabonye ijwi rimwe.

Umwanya yariho yawusimbuyeho  Bernard Makuza wari uri kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2014, akavaho kubera ko manda ze zari zirangiye.

Ibidasanzwe kuri Dr Iyamuremye, umunyakuri wayoboye urwego rw’iperereza akanakamirwa n’ingoma zose

class=”attachment-covernews-featured size-covernews-featured wp-post-image” src=”https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/GF.jpg” alt=”” width=”583″ height=”480″

Dr. Augustin Iyamuremye yabaye Perezida wa Sena aciye mu yindi myanya ikomeye irimo gushingwa ubutasi bw’igihugu, kuyobora urwego Ngishwanama rw’Inararibonye/Rwanda Elders Advisory Council, mu byamuranze kandi yigeze kubwira umwe mu bayoboraga u Rwanda ko atari akwiye kubyemera.

Ni umugabo w’inararibonye muri politike y’u Rwanda.

Ni inzobere mu buvuzi bw’amatungo, ariko asobanukiwe cyane ibijyanye n’imitegekere y’u Rwanda.

Yakoze imirimo ya politike ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal, Sindikubwaho Theodore, Pasteur Bizimungu na Perezida Paul Kagame.

Dr. Iyamuremye Augustin ni muntu ki?

Dr. Iyamuremye yavukiye i Shyanda, Save, ubu ni mu Karere ka Gisagara, avuka tariki ya 15 Werurwe 1946.

Afite abana 3 n’abuzukuru 2. Yashakanye na Regina Sindikubwabo; umukobwa wa Theodori Sindikubwabo wabaye Perezida wa Repubulika nyuma y’urupfu rwa Habyarimana Juvénal.

Ni Umwe mu Banyarwanda bake bize hambere kandi bakigira i Burayi; ibyo akabishimira cyane uwabaye Minisitiri w’Uburezi Makuza (Se wa Makuza Bernard wayoboraga Sena y’u Rwanda kuri ubu.)

Amashuri yize:

Amashuri abanza: 1953-1959 (Yigira i Save)

Amashuri yisumbuye: 1960-1967 (Kabgayi, Save n’ i Kansi)

Kaminuza: Inozabumenyi: 1968-1969 (mu Bubiligi)

Veterinary Medicine: 1971-1976 (Mu Bubiligi) 

Akora inozabumenyi muri Microbiology muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa; mu ishami ry’Ubuvuzi.

Dr. Iyamuremye Augustin akirangiza amashuri yahise agaruka mu Rwanda, ajya kuyobora laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda, iyo mirimo akayifatanya no kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’Igihugu.

Iyo akubwira amateka ye muri Kaminuza, yibuka abantu bakomeye yigishije barimo uwabaye Perezida w’u Burundi Sylvestre Ntaryamira wapfanye na Perezida Habyarimana mu ndege imwe ubwo bari bavuye mu mishyikirano ya Arusha. (Yabibwiye ikinyamakuru Izuba bigeze kugirana ikiganiro).

Yigishije kandi bamwe mu bazwi muri politiki y’u Rwanda barimo Célestin Kabanda, Kayitare Innocent (wabaye Depite) n’abandi.

IMIRIMO YAKOZE

1977-1984: Umuyobozi wa Laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda
1984-1990: Umuyobozi w’ikaragiro rya Nyabisindu
Ukuboza 1990-1992: Perefe wa Gitarama
Kamena 1992- Mata 1994: Umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu
Nyakanga 1994-1998: Minisitiri w’Ubuhinzi
1998-Nyakanga 1999: Minisitiri w’Itangazamakuru
Nyakanga 1999-Werurwe 2000: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
2001-2003: Depite mu Nteko Ishinga Amategeko

Ibidasanzwe ku wayoboye urwego rurimo n’urw’ubutasi

N’ubwo imyaka myinshi y’akazi yayimaze muri Guverinoma iyobowe na RPF-Inkotanyi, Dr. Iyamuremye winjiye muri Politike bwa mbere agizwe Perefe wa Gitarama, aribuka ubuzima bwa Politike bwa mbere ya 1994.

Dore bimwe mu byo yibuka byatumye Habyarimana yemera amashyaka menshi….

Buriya Habyarimana yemera ko MRND ikorana n’andi mashyaka, habaye Pressure nini (igitutu), intambara ya FPR yari yaratangiye ariko na hano imbere hari pressure ikomeye ya Opozisiyo cyane ya MDR, PSD na PL. Buriya bigeze bakora imyigaragambyo ikomeye, ariko icyo abantu batazi, imyigaragambyo ya mbere yateguye iya Kigali yabereye i Gitarama kandi nabigizemo uruhare mfatanyije n’abasirikare b’icyo gihe. Navuga ko wari umwitozo wabereye i Gitarama ndetse haza na helicopters (kajugujugu) baratangara, nyuma y’icyumweru i Kigali haba imyigaragambyo.

Umunyamakuru: Ni gute se waje kuba Umuyobozi wa serivisi z’iperereza?

Mu masezerano ya Arusha, icyo gihe bari basabye ko Serivisi y’Iperereza yakoreshwa mu buryo bwa Politike kandi yari ifite ingufu ndetse iza no kwijandika mu bwicanyi ivanwaho. Mu bintu bya mbere RPF yasabye Arusha; harimo ko iyo Serivisi ivanwaho, ariko baje kuyicamo ibice bitatu; igice cya mbere kirebana na internal security (umutekano w’imbere mu gihugu) kikajya muri serivisi ya Minisitiri w’Intebe, Igice cya External Intelligence (Iperereza ryo hanze) gishyirwa muri MINADEF naho immigration ijya muri MININTER; ni nayo mpamvu buriya immigration iri hariya (muri MININTER , byari icyo gihe).

Umunyamakuru: None se ni gute wavuye ku mwanya wa Perefe ukajya kuyobora iperereza?

Ubundi aba Perefe bashyirwagaho na MRND kandi ibizeye, amashyaka agiyeho bategetse ko buri wese ajya kuyobora iwabo kuko hari ibintu by’irondabwoko n’irondakarere. Niba umuntu yaravukiye i Gisenyi akajya kuyobora i Gisenyi cyangwa akayobora i Gitarama kuko ari ho yavukiye. Ubwo nanjye nagombaga kujya kuyobora i Butare kuko ari ho iwacu ariko i Butare hari amashyaka abiri akomeye, ariyo PSD na MDR hanyuma PSD yumvikana na MDR, Perefe wa PSD bamushyira i Kibungo kuko ntabwo PSD yari ihagarariwe muri Kibungo, PL na yo ifata i Butare… Njye rero ni uko nagiye mu iperereza; kuko nari nizewe n’uwari wagizwe Minisitiri w’Intebe kuko twari tuziranye, twariganye.

Umunyamakuru: Wakoreye aba Perezida 3, wabaye Umuyobozi muri Leta ya Habyarimana, Bizimungu na Paul Kagame; ubagereranya ute?

Ntutinye no kuvuga Sindikubwabo…

Umunyamakuru: Yego na Sindikubwabo! Ariko ngo ni wo we wamwandikiye imbwirwaruhame (Speech) yo kurahira?

Oya, hari igihe abantu bahimba ibintu, icya mbere ntabwo nashoboraga kumwandikira Speech kuko iyo yavuze ntabwo yari yanditse, ibyo birazwi! Icya kabiri, n’iyo abinsaba ntabwo nari kuyandika kandi yari abizi. Sindikubwabo yari Databukwe, umubyeyi nemera kandi nubaha nawe akankunda kandi n’umugore wanjye yari mu bana yakundaga cyane, ariko muri Politike yari muri MRND kandi njye nari muri PSD. … rwose muri Politike ntabwo twari duhuje. Ikindi, igihe yabaga Perezida, indege imaze kugwa nari i Gisenyi, mfata risque yo kuza i Kigali kugira ngo murebe mubwire ko bamubeshye, yabaye manipulated kuko baramushutse, ntabwo ari we wagombaga gusimbura Perezida wa Repubulika kuko yari Perezida wa CND, urumva nashoboraga no kugirirwa nabi…

Umunyamakuru: Ubwo butwari se wabukuye he?

Si ubutwari, birashoboka ko ntakoreshaga umutimanama kuko nabimubwiye hari abandi bantu n’ubu bambera abatangabuhamya…

Umunyamakuru: Ubwo se yakurebye gute?

“Reka nkubwize ukuri, umusaza baragiye baramuzana nk’uko bazanye na Gatsinzi Marcel bakamugira Umukuru w’Ingabo, Sindikubwabo bamugize Perezida ni uko bamuha briefing ariko nta makuru yari afite ahagije ajyanye n’uko ibintu bihagaze. Wenda njye nari muri Serivisi y’Iperereza kandi ibyinshi narabibonaga, ariko we yari umusaza. Abari mu Rwanda bo barabizi yigeze no kurwara, abantu bavuga ko yanapfuye! Bamufatiranye mu ntege nke ze. Ahubwo icyo abantu batavuga, iyo ataba Perezida mba narishwe kuko n’ubwo nakoraga mu nzego z’iperereza, ariko navuganaga n’abantu bo muri RPF barimo bariya ba Tito Rutaremara.

Mu buzima busanzwe…

Dr Iyamuremye akunda gukora siporo, ubu ashoboye kugenda n’amaguru kuko ageze mu zabukuru ariko mbere yajyaga muri Gym tonic ndetse agakunda no koga (Natation) . Ni umukirisito wo muri Gatolika, ariko avuga ko atari umuhezanguni mu myemerere.

Dr. Iyamuremye avuga ko afite byinshi byamushimishije mu buzima bwe, ariko avuga ko yanezerewe bidasanzwe ubwo babyaraga umwana w’umukobwa ari na we muhererezi, avuga ko uyu mwana bamubyaye nyuma y’abahungu babiri kandi ngo hari haciyemo imyaka 8.

Yagize ati “[Aka kana] Turagakunda cyane.”

Tumubajije icyamubabaje kurusha ibindi, Dr. Iyamuremye avuga ko yababajwe cyane na Sebukwe Sindikubwabo kubera uburyo yarangije nabi ubuzima bwe…

“Icyambaje nibuka nkumva amarira, ni databukwe, yarangije nabi ubuzima bwe; ubundi yari umusaza w’imfura cyane, ariko yasoje nabi ubuzima bwe, baramushutse bamugira Perezida, Leta ye iyobora Jenoside! Birambabaza cyane iyo mbyibutse. Ni byiza ko abantu batekereza neza iherezo ryabo kuko igikorwa kimwe kibi cya nyuma, gishobora gusibanganya ibyiza byinshi wakoze…”

N.D.