Ibyerekeranye no gusimbura Perezida wa Sena weguye

Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena yeguye ku mirimo ye kubera uburwayi, agomba gusimbuzwa kuri uwo mwanya ndetse no ku mwanya w’ubusenateri.

Asimburwa ryari, hakurikizwa iki?

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 83, rivuga ko mu gihe Umusenateri watowe avuye mu mirimo ku mpamvu iyo ariyo yose asimburwa hakurikijwe Itegeko Ngenga rigenga ibiteganywa n’amatora.

Ni muri urwo rwego ITEGEKO NGENGA N°007/2018.OL RYO KUWA 08/09/2018 RIGENGA IMIKORERE YA SENA risobanura ibyo buri wese yakwibaza ku gusimbura Perezida wa Sena ndetse no gusimbura umusenateri muri rusange kubera impamvu zitandukanye.

Manda 

Ingingo ya 9 igena Manda y’Umusenateri, ivuga ko Umusenateri utorwa cyangwa Umusenateriu shyirwaho agira manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa inshuro imwe. Ni mu gihe Umusenateri wahoze ari Umukuru w’Igihugu nta manda agira.

Kwegura

Ingingo ya 12 ivuga ku Kwegura ku murimo w’ubusenateri igena ko Umusenateri weguye ku murimo w’Ubusenateri ku mpamvu zinyuranye ashyikiriza Perezida wa Sena ibaruwa y’iyegura rye, akagenera kopi
Perezida wa Repubulika, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
n’urwego rumushyiraho.

Isimburwa

Ingingo ya 13 ivuga ku Isimburwa ry’Umusenateri, igena ko mu gihe Umusenateri watowe yeguye, apfuye, avanywe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze igihe cya manda gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe (1), harongera hakaba amatora. Iyo ari Umusenateri washyizweho, urwego rwamushyizeho ni rwo rugena umusimbura.

Muri icyo gihe, Perezida wa Sena asaba, mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15), urwego rwamushyizeho cyangwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iyo ari uwatowe, gusimbura uwo Musenateri.

Umusenateri mushya utowe cyangwau shyizweho arangiza igice cya manda gisigaye cy’uwo yasimbuye. Ashobora kongera gushyirwaho cyangwa gutorerwa indi manda.

Iyegura ry’abayobozi ba Sena

Ingingo ya 82 ivuga ku Iyegura ry’abagize Biro, igena ko iyo Perezida wa Sena yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa Sena yandikira abagize Inteko Rusange akabimenyesha Perezida wa Repubulika.

Ibijyanye no gutumiza inteko rusange, Ingingo ya 83 ivuga ko mu gihe Perezida wa Sena avuye mu mwanya we burundu, Visi Perezida ushinzwe gukurikirana iby’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma atumiza kandi akanayobora inama yo kubyemeza. Amenyesha inzego bireba ko Perezida wa Sena yavuye muri uwo mwanya

Kwemeza ko Perezida yavuye mu mwanya

Ingingo ya 84 ivuga ku Bubasha bwo kwemeza ko abagize Biro ya Sena bavuye mu myanya, igena ko Inteko Rusange ya Sena ari yo yemeza ko Perezida, umwe mu ba Visi Perezida ba Sena cyangwa bombi, cyangwa abagize Biro bose bavuye burundu mu mirimo yabo.

Icyo cyemezo gifatwa ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’Abasenateri bahari bakoraniye mu nama y’Inteko Rusange.

Gusimbura Perezida

Ingingo ya 85 ivuga ku Isimburwa rya Perezida wa Sena igena ko iyo Perezida wa Sena avuye muri uwo mwanya burundu cyangwa agiye gusimbura by’agateganyo Perezida wa Repubulika, Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ari we ukomeza imirimo ye mu gihe hagitegerejwe amatora ya Perezida wa Sena mushya cyangwa ko uwari usanzwe muri uwo mwanya agaruka ku mirimo ye.

Icyo bivuze

Dr. Iyamuremye Augustin yinjiye muri Sena mu 2019, ari  mu basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Iby’ubwegure bwe birasuzumwa kuwa Gatanu tariki 9 Ukuboza nkuko Inteko ishinga amategeko yabitangaje kuri twitter. Umusimbura azashyirwaho na Perezida wa Repubulika.

Yari yungirijwe n’abavisi perezida babiri; Nyirasafari Espérance, Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, ubu niwe uba ukora imwe mu mirimo ya perezida wa sena, undi ni Mukabaramba Alvera watorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi.

Kuri perezida wa Sena, inteko rusange nimara  kwemeza ko ayivuyemo mu buryo bwa burundu, bizamenyeshwa inzego bireba bahereye kuri perezida wa repubulika hanyuma mu gihe kitarenze iminsi 30, perezida wa repubulika atumiza inama y’inteko rusange ari nawe uyiyobora, yo gutora usimbura uwavuye mu mwanya burundu.

ND