Umuvugizi wa M23 mu bafatiwe ibihano n’u Burayi

Umuvugizi w’umutwe M23, Major Willy Ngoma ari mu bafatiwe ibihano n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (European Union-EU) kubera ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ku rutonde ruriho abantu 8 bashya bafatiwe ibyo bihano, harimo Willy Ngoma, umuvugizi wa M23.

Ibihano bafatiwe birimo kudakandagira mu bihugu byose bigize uwo muryango ndetse no gufatira imitungo yose yabo yaba iri kuri ubwo butaka.

Uwo muryango uvuga ko uwo mutwe M23/ARC , ukomeje kugira uruhare mu bikorwa by’abitwaje intwaro biteza umutekano muke muri Congo, bikicirwamo abantu ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorerwa abasivili.

Willy Ngoma ngo agira uruhare mu igenamigambi, kuyobora ndetse no kuba mu bikorwa nyirizina by’ihungabanya ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse akaba n’umwe mu batuma ibyo bikorwa bitarangira.

Urwo rutonde ruriho kandi abasirikare ba Leta ya Congo, abayobozi mu mutwe wa FDLR urwanya u Rwanda ndetse n’abo mu mutwe ADL NALU urwanya Uganda.

Muri rusange, urwo rutonde ruriho abantu batanu bo mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu ndetse n’umwe wo mu ngabo za Congo (FARDC)  n’uwahoze ari Minisitiri. Mu yitwara gisirikare harimo FDLR urwanya u Rwanda ndetse n’abo mu mutwe ADL NALU urwanya Uganda.

Harimo kandi umubiligi Alain Goetz ufite ibirombe bya zahabu muri Congo. Uwo yabwiye Reuters ko uburyo yafatiwemo ibihano ari akarengane, bityo asaba uwo muryango kwisubiraho. Uwo kandi ngo yari afite ibirombe byari byanditse muri Uganda, ariko byagenzurwaga n’imitwe yitwara gisirikare muri Kivu y’Epfo ho mur Congo.

Ni mu gihe muri iyi minsi hasohotse inkuru ivuga ko perereza ry’ibanze ryakorewe hafi y’uduce twa Kishishe na Bambo muri Rutshuru rivuga ko abasivile bagera ku 131 bishwe na M23 muri utwo duce ikoresheje “amasasu n’intwaro gakondo”, nk’uko MONUSCO ibivuga.

Iryo perereza ryakozwe n’ingabo za MONUSCO hamwe ishami rya ONU ry’uburenganzira bwa muntu muri DR Congo rivuga ko ubu bwicanyi bwakozwe mu ijoro ryo kuwa kabiri ndetse no kuwa gatatu tariki 29 na 30 Ugushyingo (11).

Umutwe wa M23 wahakanye ubwicanyi bwa Kishishe, wavuze ko abishwe ari abarwanyi b’inyeshyamba zabateye muri ako gace bagenzura n’abasivile umunani batanze amazina yabo mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku cyumweru.

M23 ivuga ko abaguye muri iyo mirwano hamwe n’abo basivile umunani bahise bahambwa tariki 30, igashinja leta “kwivuguruza mu mibare y’abapfuye” no “kwita inyeshyamba zishwe abasivile”.