Umutwe wa M23 urahakana ubwicanyi ushinjwa na MONUSCO

Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urahakana ubwicanyi ushinjwa n’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu-MONUSCO.

MONUSCO iherutse gusohora raporo ko uwo mutwe wishe abasivili 131 barimo abana n’abagore mu bice bya KISHISHE na BAMBO. Ni raporo yasohoye tariki 07 Ukuboza 2022, ifite ibirango (référence) : CP/OSMR/2022.

gakondo”.

Mu itangazo M23 yasohoye nyuma yaho, yavuze ko “yumijwe” no kuba umuryango ukomeye nka ONU ukora “akazi nabi cyane”, ivuga ko rero ihakanye ibiri muri iryo perereza ivuga ko ribogamiye kuri leta ya DR Congo n’imitwe yitwaje intwaro ifatanyije na yo.

M23 ivuga ko Monusco yabeshye kandi ikabogama muri iyo raporo. Ku bijyanye n’ubwo bwicanyi ngo bwabereye muri utwo duce igihe kimwe (Tariki ya 29 Ugushyingo 2022), M23 ivuga ko guhera tariki ya 21 kugeza kuya 29 Ugushyingo nta mirwano yabereye i Bambo.

Ikindi ni uko M23 itigeze ihabwa umwanya ngo ivuge ku bitangazwa na Monusco. Bityo isaba Loni kudaha agaciro iyo raporo.

M23 isaba inzego bireba ko zakwigererw ahari ibikekwa zikibonera ukuri kwabyo.

Uwo mutwe kandi utewe amatsiko no kumenya icyatumye Monusco ijya gukora iperereza mu gice kiri muri kilometero 30 y’ahabereye imirwano. Ni muri urwo rwego ngo ibirimo atari ukuri ahubwo ari ibinyoma byatangajwe n’izo ngabo ngo zibogamira kuri Leta.

Mu itangazo ryayo isoza isaba ko iyo raporo yajya gukorwa n’inyangamugayo zidafite aho zibogqmiye kandi zikajya ahavugwa ubwo bwicanyi.

Itabariza kandi imiryango isaga 5000 y’abavuye mu byabo(iri mu gice yafash e) bafite ikibazo cy’inzara, igasaba abagiraneza kubagoboka.

Ni itangazo ryashyiriweho umukono i Bunagana tariki 8 Ukuboza 2022 n’umuvugizi w’uwo mutwe Lawrence KANYUKA.

ND