Celine Dion arwaye indwara idakira, ntazongera kugaragara ku rubyiniro?

Celine Dion, umuririmbyi wamenyekanye cyane ku Isi, yabwiye abakunzi be ko arwaye indwara idakina, bityo bigoye ko yakongera kuririmba mu ruhame.

Uwo muririmbyi ufite inkomoko mu Bufaransa no muri Canada, yabwiye abakunzi be bagera ku miliyoni 5.2 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram iby’iyo ndwara ye ituma adashobora kugenzura ikoreshwa ry’imitsi ye, aho ishobora kunyeganyega cyangwa igakakara nkuko BBC yabitangaje.

Iyi ndwara kandi ituma adashobora gutambuka neza cyangwa kuririmba, ibyo bikaba vmbyateye ikibazo cy’uko atakigiye mu bitaramo yari yarateganije ku mugabane w’u Burali mu mwaka utaha.

Uyu mugore w’imyaka 54 agira ati: “Kandi bisigaye bingoye guhangana n’ ibibazo mfite cyangwa kuvuga ibyo naciyemo byose.”

Yongeyeho ‘yasuzumwe indwara ituma imitsi yiwe igana ku bwonko idakora nk’uko bisanzwe, ari nayo bita ‘stiff person syndrome’, ifata abantu ku rugero rutari hejuru y’umwe kuri miliyoni (0.0001%)

Avuga ko iyo ndwara ye imutera ibibazo igihe arimo kugenda kandi itamukundira gukoresha imitsi y’umuhogo kugirango aririmbe nk’uko yamye.

Ati: “Birambabaza kubabwira ko ibi bisobanura ko ntakije mu bitaramo nari narateganyije kuva mu kwezi kwa kabiri”.

Mu 2014, Celine Dion, wahawe igihembo cya Oscar ku ndirimbo ‘My Heart Will Go On’ yabaye nziza gusumba izindi, yavuze ko agiye kuba ahagaritse umwuga we wo kuririmba mu gihe atamenyesheje iherezo, kugirango yite ku mugabo we Rene Angelil yari arwaye indwara ya Cancer

N’ubwo yasubiye muri ibyo bitaramo nyuma y’umwaka, yasubiye guhagarika uwo mwuga we wo kuririmba mu 2016, nyuma y’urupfu rwa Angeli hamwe na musaza we Daniel Dion.

Yongeye gusubira muri studio mu 2019, igihe yakorana na Sia, Sam Smith na David Guetta album bise ‘Courage’.

Rwabaye urugendo rukomeye

Ibitaro bye byinshi byongeye gukimwa mu nkokora na  Covid-19.

Byabaye ngombwa n’uyu mwaka ko yimura ibyo bitaramo kubera iyo ndwara, yanatumye adasubira ku gihe muri Las Vegas aho asanzwe aba.

Kuri uyu wa kane, Dion yaremye agatima abafana be ababwira ko afite ‘itsinda ryiza ry’abaganga barimo barakorana’ kugirango bamufashe gukira, mu gihe n’abana be barimo  bamutera imbaraga’.

Yagize ati: “ndimo gukorana n’itsinda w’abanonotsi uriko uramfasha kugirango ndebe ko nashobora gusubira kubona utubaraga two kuririmba, ariko mbabwiye ko bitari byoroshe”.

Avuga ko ikintu cyonyine azi mu buzima ari ukuririrmba, ko nta wundi murimo yigeze akora kandi ko aribyo akunda kurusha ibindi byose.

Ati: “Ndabakumbuye cyane, nkumbuye kubabona mwese no kubataramira.”

‘Stiff Person Syndrome’ ni indwara ki, yaba ivurwa?

Ni indwara idakunze kuboneka, kandi benshi batamenya ko bayirwaye.

Nk’uko bivugwa n’ikigo the National Institute for Neurological Disorders, irangwa n’imitsi isa n’ikakara mu buryo umurwayi adashobora kugenzura.

Mu bindi bimenyetso umurwayi agira harimo kutihanganira urusaku, gukorwaho, cyangwa ikindi gishobora kubyutaa amarangamutima y’umurwayi, ibi byose bishobora gutuma imitsi ye itangura kwijyana aho ishaka nta bushake yabigizemo.

Iyo ndwara irangwa n’uko umurwayi ahagarara cyangwa ngo yicare neza mu buryo busanzwe.

Abantu bayurwaye bashobora kunanirwa gutambuka cyangwa bagatinya kuva mu nzu ngo bajye hanze ahari urusaku nk’amahoni y’imodoka, bishobora gutuma umuntu asa n’ugwa igihumure.

Abenshi mu barwaye SPS bakunda kugwa hasi, kandi kubera badafite ubushobozi bwo kwiramira, bashobora gukomereka cyane.

N’ubwo SPS nta muti ifite, hari ibifasha umurwayi – harimo imiti yorohereza imitsi, indwara ntikomere.

ND