Abishe abasivili i Kishishe na Bambo bazahanwa byanze bikunze-u Bubiligi
Leta y’u Bubiligi yatangaje ko uwishe abasivili 131 barimo abana n’abagore mu turere twa Kishishe na Bambo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azabihanirwa.
Byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu itangazo yashyize ahagaragara muri iki cyumweru gishize nkuko VOA yabitangaje.
Iyo minisiteri isaba unutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ndetse ngo n” u Rwanda rugakoresha inzira zose rukumvisha uwo mutwe ko ugomba guhagarika imirwano ukazishyira hasi.
Ibyo kuzana u Rwanda mu bikorwa bya M23 byazamuwe bwa mbere na Leta ya Congo, nyuma bivugwa na Loni ndetse na Leta Zunze ubumwe za Amerika, ariko u Rwanda ntirwahwemye kubihakana , rushinja leta ya Congo kuba ariyo ishyigikiye umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda. Uwo mutwe ugwiriyemo abashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Ni muri urwo rwego u Bubiligi busaba Congo guhagarika imigenderanire yose bwaba bufitanye na FDLR.
Icyo gihugu cyamaganye iyicwa ry’abasivile biciwe mu turere twa Kishishe na Bambo, bwumvikanisha ko abakoze ubwo bwicanyi bazahanwa byanze bikunze.
Iperereza rya Loni ryo mu Gushyingo 2022 ryemeza ko abarwanyi ba M23 bishe urw’agashinyaguro inzira karengane z’abasivile 131. Muri abo, harimo abagore 17 n’abana 12. Abo bose Loni yemeza ko ari abasivile bo mu Burasirazuba bwa Congo.
Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi nawo wasohoye itangazo rimeze nk’iry’u Bubiligi bwamagana ubwo bwicanyi.
Rigira riti: “ Amasezerano yasinywe agena ko agomba guhita yubahirizwa. Imitwe yitwaje intwaro igomba guhagarika ibikorwa bibi ikora, igashyira intwaro hasi. Abayishyigikiye bakabihagarika.”