Urubanza rwa Kabuga: Umutangabuhamya amushinja kugira umutwe wihariye

I La Haye mu Buholandi hakomeje kubera urubanza ushinjacyaha bw’urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha buregamo umunyemari Kabuga Felicien ibyaha bya jenoside.

Mu iburanisha ryo kuwa gatatu,  umutangabuhamya yabwiye urukiko ko Kabuga ubwe yari afite umutwe wihariye w’interahamwe ndetse ngo yanahaga intwaro.

Umucamanza yabajije umutangabuhamya uburyo azimon ko intwaro zatanzwe na Kabuga zakoreshejwe mu kwica abatutsi.

Avuga ko yari umwe mu bari bagize umutwe witwaraga gisirikare ndetse n’umwanya yari afitemo byamwemereraga kumenya icyo izo ntwaro zikoreshwa.

Umucamanza akomeza abaza uburyo muri Commune Rouge bakoresheje intwaro gakondo mu kwica abatutsi nyamara bari bafite izo ntwaro zigezweho.

Amusubiza ko zose zakoreshejwe ariko ko iza gakondo zakoreshwaga mu kwica urubozo abo batutsi, mu gihe izitari iza gakondo zakoreshwaga mu kubahuhura.

Ubuhamya bw’umutangabuhamya KAB076 wakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi nibwo bwafashe umwanya munini muri urwo rubanza.

Umushinjacyaha yasomye incamake y’ubuhamya bwe.Yemera ko yari interahamwe yari i Kigali no hanze yayo mu gihe cya jenoside.

Avuga ko yumvise ko Kabuga yari uvuga rikijyana mu ishyaka ryari ku butegetsi kandi ko yateraga inkunga interahamwe azitiza inyubako ze.

Kuri we ngo interahamwe za Kimironko zitwaga iza Kabuga. Kandi ngo yaziboneye aho Kabuga yari atuye.

Yungamo ko izo nterahamwe zahawe ibikoresho muri Gicurasi 1994, kandi yumvise ko zahawe ibyo bikoresho na Kabuga akaba ari nawe uzohereza kwica abatutsi.

Akomeza avuga ko yiboneye ikamyo ya Kabuga iriho ibirango bye KF (Kabuga Felicien) itwaye amasasu.

Uwo mutangabuhamya anavuga ko radio RTLM yagize uruhare rugaragara mu iyicwa ry’abatutsi ryakozwe n’interahamwe.

Me Mathe Francoise wunganira Ubushinjacyaha yamubajije gusobanura neza uko yafashwe nuko yafunzwe.

Yasobanuye ko yafashwe tariki 7 Gicurasi 1997 mu gihe cy’icyaro cya Kigali. Mbere yaho ngo yahungiye muri Congo(Zaire) 

Yungamo ko ageze mu Rwanda tariki 23 Werurwe 1997 abifashijwemo n’indege yishyuwe  n’ubuyobozi bwa Congo yabagejeje i Goma, bakagezwa mu Rwanda n’imodoka. Muri icyo gihe ngo yatandukanye n’umuryango we atazi niba abawugize bakiriho.

Icyo gihe ngo yaje gufatwa afungirwa  muri burigade mu byumweru bibiri nyuma ajyanwa muri gereza y’i Gikondo.

Abunganira uregwa bamubajije aho yahuriye na Kabuga bwa mbere yavuze ko Kabuga yari mu bikorwa by’ubucuruzi muri Kigali. Aha yabijijwe uko bahuye na Kabuga nyawe. Yasobanuye ko yahuye na Kabuga ku nshuro ya mvere mu 1993 mu ruganda rwa Kabuga aho yanahawe ibyo kunywa ndetse ngo Kabuga yamushimiye uko akora.

Umutangabuhamya ngo yasobanuriwe kuri Kabuga n’uwari umuyobozi w’interahamwe ku rwego rw’igihugu. Yahis kandi asobanura uruhare rw’interahamwe mu gace ka Byumba bafasha abavanwe mu byabo n’ibitero bya RPF.

Yasabwe kandi gusobanura icyumba nyacyo interahamwe zatorezwagamo mu nyubako ya Kabuga ku Muhima. Asobanura ko interahamwe zitatorezwaga aho, ariko ko muri iyo nyubako harimo icyumba cy’umuyobozi w’interahamwe ku gice cy’umuhanda ugana mu mujyi rwagati.

Akomeza avuga ko atazi niba Kabuga yari azi ibikorwa bibera aho, ariko ngo arabikeka kuko nyuma yategetse  interahamwe kuva muri iyo nyubako ye.

Nyuma yo kuva muri iyo nyubako ngo izo nterahamwe zagiye mu yo zashakiwe na MRND itari kure ya Kigali muri Gicurasi cyangwa Kamena 1993.

Ibazwa rizakomeza mu rubanza mu iburanisha rigikomeza.

Ntakirutimana Deus