Gicumbi: Arashinjwa kugambirira gufungisha imyaka 25 umusore babyaranye
Tariki ya 07/11/2022 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi , bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi,Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu karere ka Rulindo, mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Nyirabirori, Umudugudu wa Rugando, bukaba bumukurikiranyeho icyaha cy’inyandiko mpimbano yakoze ahindura amazina yeagamije gufungisha umuhungu babyaranye.
Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha yagikoze ubwo yajyaga gushaka ibyangombwa by’ibicurano akiyita amazina ya murumuna we ndetse agashaka n’icyemezo cy’amavuko cy’umwana yabyaye cy’igihimbano kugira ngo agaragaze ko yabyaye atarakwiza imyaka y’ubukure, agambiriye kurega umusore babyaranye ngo azahabwe ibihano bikomeye.
Ibi byaje kumenyekana ubwo uyu mukobwa yafataga ibyangombwa by’ibihimbano yacurishije bigaragaza ko atarakwiza imyaka y’ubukure, akajya gutanga ikirego mu nzego zibishinzwe, nyuma bikaza kumenyekana ko arega mu mazina atari aye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamuzi ndetse bazi neza ko yujuje imyaka y’ubukure.
Mu ibazwa rye, yemera icyaha aregwa agasobanura ko yabitewe n’umujinya kuko uwo musore yanze kumufasha na we agashaka kumwihimuraho ngo azafungwe imyaka myinshi, ibyo ugasanga ari urwitwazo kuko ari ibintu yabitekerejeho neza kandi abizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Icyaha nicyimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 ni ihazabu ya Miliyoni (1.000.000frws) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 277 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
NPPA