Musanze: Dore icyavuye mu gupima Sida abangavu 66 batewe inda

Visi Meya w’akarere ka Musanze Uwamariya Marie Claire asanga Imana yarakoze igitangaza, abangavu 66 babyariye iwabo, bapimwe virusi itera Sida nta n’umwe basanze yaranduye.

Hari mu gikorwa cyo kuganiriza abo bana no kumva ibibazo bafite ngo bishakirwe umuti. Cyabereye mu Karere ka Musanze kuwa Kane tariki ya 22 Ugushyingo 2018. Abagera kuri 66 bipimushije ku bushake basanga nta n’umwe wanduye.

Uyu muyobozi avuga ko ari ibyo kwishimira kandi babaganirije uburyo bwo kwirinda mu buzima bwabo. Mbere ngo bari bafite impungenge kuko aho sida inyura ari naho hanyura inda.

Umuyobozi wa RIB muri aka karere avuga ko mu bihano bihabwa uwateye inda umwangavu akanamwanduza virusi itera Sida, harimo n’igihano cy’igifungo cya burundu. Akomeza avuga ko aba bangavu bagiye bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko, gusambanywa no kwangizwa bakiri bato.

Aba bana bari mu bagera ku 150 bitabiriye icyo gikorwa. Muri rusange abagera ku 129 nibo baganirijwe. Abapimwe bose bapimwe ku bushake, ntawabihatiwe.

Umubare w’abangavu batewe inda zitifuzwa ngo ushobora kuba ari munini nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha. Kuva tariki ya 1 Mutarama 2018 kugeza uyu munsi, ubushinjacyaha bwo muri Musanze bumaze kwakira dosiye z’abangavu 78 batewe inda.

Abanyarwanda 3% banduye virusi itera Sida, mu gihe abakora umwuga wo kwicuruza hafi 50% ari bo banduye iyi virusi.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Musanze: Dore icyavuye mu gupima Sida abangavu 66 batewe inda

Comments are closed.