Abanyarwanda barimo abarimu ntibanyuzwe n’ibyo Minisitiri w’Uburezi yakoreye abarimo umuyobozi wa site y’ibizamini

Abantu batandukanye barimo abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye na kaminuza ntibahuriza ku byagaragaye ubwo Minisitiri w’Uburezi yasangaga hari ‘amakosa’ yakozwe mu kigo yari agiye gutangirizamo ibizamini.
Amashusho agaragaza Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugène asa n’ushaka gukubitira umwarimu anasunika umuyobozi wa site y’ibizamini imbere y’abanyeshuri, niyo yiriwe agaragara ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abarimu n’izindi zihuriraho ibyiciro bitandukanye ku munsi w’ejo.
Iyi videwo yiriwe ihererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, ku wa Kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018.
Inkuru igaragara yanakozwe mu binyamakuru isobanura iyi videwo ikomoka ku kuba Minisitiri w’Uburezi yirukanye uwari ushinzwe site ikorerwaho ibizamini, ahita amusimbuza kubera ko hari ibyo yasanze bitakozwe mu mucyo.
Ntibyabereye kure kuko byabereye i Kigali ubwo Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yirukanaga Mbonabucya Gérard wari ushinzwe gukurikirana ibizamini ku kigo cy’amashuri y’imyuga cya SOS mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo nyuma yo gusanga abanyeshuri bicajwe nabi.
Ni mu gihe mu gihugu hose hatangizwaga ibizamini bisoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye.

Minisitiri Mutimura agiye gutangiza ibizamini kuri iri shuri ahagana saa mbili z’igitondo yabonye abanyeshuri babiri bicaranye kandi bakora ikizamini kimwe cy’imibare. Yakomeje kugenzura asanga hari n’abandi bimeze gutyo.

Videwo igaragaza abaza iby’icyo kibazo, umwarimu wari hafi aho asa n’umusobanurira, Minisitiri amusaba guceceka, agira ati ” Suuuu….ushobora guceceka ( can you please keep quite…?). Yabaye ariko nk’ushaka kumukibita urushyi (yazamuye akaboko, nyuma arakamanura).

Yahise asaba Mbonabucya wari ukuriye ikorwa ry’ibizamini kuri icyo kigo gusohoka, amusunika mu mugongo hagati mu banyeshuri. Mbonabucya ugaragara nk’uwabuze icyo akora yahise asohoka.

Dr Mutimura yabwiye itangazamakuru iby’icyo kibazo ati  “Musabye ko adakora akazi yari ashinzwe aha, dusaba undi ko agakora. Ntabwo tumwirukanye ariko dusabye ko yajya ku ruhande kugira ngo abandi bamufashe akazi kuko ntabwo yagakoraga neza.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirabahire Languide, avuga ko abo banyeshuri bari bicaranye batiganaga n’imibare bakoraga itari imwe.

Ati “Hari abagombaga gukora Imibare A na B (Mathematics A &B). Buriya ntabwo bigana n’ubundi. Habayeho kwibeshya, intebe ebyiri nibo ba B bari bicaranye ariko ahandi niba bicaraga ari A na B ntabwo ikizami cyasaga. Twabanje gusobanuza. ”

Ibyabaye bamwe babifashe nk’agahomamunwa

Ku mbuga nkoranyambaga abantu biriwe batanga ibitekerezo by’uko babibonye. Abenshi bavugaga ko ko batanyuzwe n’ibyabaye, ndetse bamwe bakibaza iyo umurezi ugaragara muri videwo agira kamere mbi icyo byari gucura. Aha turagaragaza ibitekerezo byabo ariko amazina yabo ntagaragara muri iyi nkuru.

Umwe ati ” Muziko  iyo uriya mwarimu atarusha ubutwari minisitiri ngo yihangane hari kuboneka umurambo (ya mwarimu)imbere y”abana ashobora kumusunika kuriya undi nawe agasingira ufite uburinzi agatabarwa da!”

Umwe ati “Muri videwo ya minisita mbonyemo ibintu 2.Yatesheje ekiribure abanyeshuli pe. Bahungabanye ntacyo yabamariye.”

Uyu akomeza avuga ko atitonze ngo areke mwarimu amusobanurire imibare itandukanye.

Undi ati ” Ni akamaramaza pe ndumiwe nta bunyanwugambonye.Biragayitse.”

Undi ati ” Habaye hari ubuvugizi cyangwa ihuriro ry’abarimu uriya mwarimu yavugirwa agasabirwa indishyi usibyeko nabonye ari babiri n’uwari ufite ibizamini.Uyu muyobozi bamusebeje pe!”

Hari uwagize ati “Uriya mu minisitiri akwiye gusaba imbabazi uriya mwarimu kandi akabikora mu nyandiko.”

Undi ati ” Ibaze ariko ubutumwa yahaye ba diregiteri , abarimu n’abandi. Nibura abarenga ibihumbi 60 ( 60 0000) bararanye message(ubutumwa) mbi. Akwiye kugira icyo atangaza reka noye kuvuga asaba imbabazi ahubwo mvuge yisegura.”

Utabishimye wundi ati “Umuntu nk’uriya(mwarimu) urihangana ukamujyana ahiherereye ukamuhanirayo kugira ngo bariya ba petits (abana) batazajya bitwara nabi imbere y’abakuru kuko babibonye ku murezi wabo mukuru. Erega umwera uvuye iBukuru ukwira hose. Aba bana tubyara tuzababazwa. Erega ngo kwambara impenure si ikibazo, ngo “Ibyatsi” si ikibazo,….mwibagiwe ko hari abana bato batubona bakadufatiraho urugero! Niwambara inkanda utabuze imyenda, umwana ukureba we mu gihe cye azagenda yambaye ubusa.”

Hari undi wagize ati ” Njye na n’ubu sindiyumvisha igikorwa nka kiriya gikorwa n’ushinzwe uburezi kandi uhugutse cyane akagikorera umurezi mu maso y’abarerwa.”

Undi uvuga ko yabigenza ati ” None se niba ariko ubyumva, kuriya kumuvuduka nta message(ubutumwa) mbi ubona byasigiye ababibonye? Iyo se yihangana akajya kumutukira mu biro. cyangwa agafata ibihano mu rwego rw’akazi( sanction administrative )ko abyemerewe?”

Undi ati ” Ntibikwiye na gato. Kuko hari kamere zacu tuba tudakwiye kuzana mu kazi. Kuko byaba bibi nk’uriya mwarimu nawe arahuye hafi(kubera impamvu runaka) akamusubiza. Ahubwo njye ndi utanga amanota, ubu nashima uriya mwarimu, ….. kandi akabibazwa n’amategeko kuko biriya ni ukwandagaza umuntu mu ruhame.”

Hari uwagize ati ” Biriya ni iteshagaciro; imbere y’abana urera ukamagirirwa nk’igisiga kije gufata inkoko. Nibwiraga ko ufite urwego nka ruriya atanga urugero aho ari hose.”

Hari ababona ko Minisitiri nta kosa yakoze

N’ubwo abenshi bahuriza ku kugaya ibyabaye, hari ababibona ukundi.

Uyu ati ” Mumbabarire nkore comment (ngire icyo mvuga)kuri geste (ibyakozwe) ya Hon Minister Dr Mutimura: uvuga ko yakoze amabara nabanze atubwire backgrounf cyangwa perception ya kiriya kigo (amateka n’uko kiriya kigo kizwi) byabereyeho. Bitumye nibuka Ntwari Agathe Uwiringiyimana akiri muri Mineduc nawe yigeze gukaza surveillance(ubugenzuzi) mu makomini yari azwiho “gutsindisha” abana benshi kandi icyo gihe byagize impact(byatanze umusaruro); so rigueur hari igihe iba ikenewe whatever the cost it imply!”

Undi ati ” Uyu mugabo niba ari ukurakara, niba ari ukwanga amakosa sinzi! Ubushize hari umugabo yakimbuye urushyi mu mugongo i Bumbogo amubonyeho ikosa, anasaba ko bamukura kuri icyo kigo. Sinakurikiranye.”

Hari undi wagize ati ” sinshyigikiye uburemere bwa reaction(uko yahise abikora) ya Minisitiri ariko kuba [runaka]aha imbaraga ibyo minisitiri ya koze kuruta amahano y’uyu mugabo ndabinenga, runaka agize ati abinkoze namwereka, ntabyo yagukora humura…keretse nakubera [umuyobozi mu mwuga wawe]”

Undi ati ” Umuntu wicaranya abanyeshuri bagiye gukora isomo rimwe mu kizamini cya Leta ukabona ntacyo bimubwiye , ni negligence(ukugusugura ibintu).”

Mu bihe byashize hari ibindi byavuzwe ku bayobozi bakora mu by’uburezi. Urugero ni uwapfukamishije umwarimu wa kaminuza imbere y’abanyeshuri kubera ko ngo yamufotoraga. Uyu yanavuzweho gutuka umuyobozi w’ishuri rikuru imbere y’abanyeshuri. Havuzwe kandi imenwarya n’ibindi.

Videwo zigaragaza uko byari byifashe muri icyo kigo.

https://youtu.be/xfpSFTgaeVE

https://youtu.be/dfpio1V_CSY 

Umwe mu barimu ahamagarira bagenzi be kureba iyi videwo yanditse ati ” Ngayo nguko uko i Kagugu byari byifashe Dr Eugene Mutimura agiye gutangiza exam(ikizamini).

ND