Gen Ibingira ntakiri umuyobozi w’Inkeragutabara

Gen Fred Ibingira wari umuyobozi w’Inkeragutabara yavanywe kuri uwo mwanya.

Mu bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagennye Maj Gen Aloys Muganga kuri uyu mwanya, Gen Ibingira yari amazeho imyaka 8 kuko yawugiyeho muri 2010.

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo rigaragaza ko Gen Muganga ari uw’agateganyo.

Nta wundi mwanya watangajwe Gen Ibingira yaba yahawe.

Ntakirutimana Deus