Leta y’u Rwanda yasubije amashyaka atavuga rumwe nayo yifuza ibiganiro

Nyuma y’uko amashyaka 5 atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yifuje ibiganiro yagirana na Perezida ‘u Rwanda, Paul Kagame, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera yayasubije.

Dr Sezibera mu kiganiro kirambuye yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018, nyuma yo guhabwa inshingano kuri uyu mwanya yabivuye imuzi.

Yavuze ko abashaka ibiganiro bazitabira Umushyikirano cyangwa bagashaka abandi Banyarwanda mu bihugu barimo bakaganira.

Iby’uko aya mashyaka yasabye ibiganiro yavuze ko atabizi atanabyumva kuko ishyaka azi rya PS Imberakuri rihagarariwe mu Nteko Ishinga amategeko( Iri shyaka riyobowe na Mukabunani Christine) andi yo akaba ntaho yanditse mu Rwanda(Irya Ntaganda ntirizwi kuko yirukanywe ku buyobozi bwaryo n’ubwo avuga ko ari we waryishingiye).

Mu bindi yasubije ko ku bivugwa ko Kayumba Nyamwasa yifuza ibiganiro n’abayobozi bakuru b’igihugu, nta makuru abifiteho, avuga ko gahunda ihari ari ibiganiro biri gutegurwa hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Ati “Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi. Ibimuvugwaho ntabyo nzi.”

Ku biganiro byavuzwe hagati y’ibi bihugu ku kibazo cya Kayumba ati “Nta biganiro byabaye hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo. Abakuru b’ibihugu barahuye bavugana ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bazahura bakagirana ibiganiro ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi. Ibyo tugomba gukora twebwe abashinzwe ububanyi n’amahanga ni uguhura tugatsura umubano wacu hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.”

Mu minsi ishize amashyaka arimo RNC, PS Imberakuri n’ayandi yose atavuga rumwe n’u Rwanda akorera mu mahanga ndetse atananditse mu Rwanda yavuze ko yasabye inshuro zirenze imwe kubonana n’ubuyobozi bw’u Rwanda ariko ntahabwe urubuga.

Ntakirutimana Deus