Karago: Abahinzi barifuza izindi mpinduka ku giciro cy’ibirayi

Abahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu barasaba ko amafaranga bakatwa bagurirwa ibirayi yagabanuka n’iminsi bamara bishyurwa ikagabanuka n’ubwo babona hari bimwe byakozwe muri urwo rwego.

Aba bahinzi bavuga ko hari ibyakozwe bishimira kuko mbere bajyaga bakatwa amafaranga 18 ku kiro cy’ibirayi ariko ubu ari 12.

Ni ukuvuga ko sosiyete APTC y’Inkeragutabara bakorana yajyaga ibakata amafaranga 13 ku kiro, ubu akaba yaragabanutse akaba 7, ariko nayo bifuza ko yagabanuka.

Hategekimana Emmanuel umwe muri aba bahinzi ati ” Usanga APTC ikata amafaranga 7 ku kiro, ariko dusanga bidakwiye, ibyo ikorera abahinzi byari bikwiye nk’amafaranga abiri aho kuba 7. Arindwi rwose ni menshi.”

Ibi kandi abihurizaho na Barawuriye Aloys uvuga ko yagabanuka, ariko ayo basabwa na koperative agakomeza kuba 5,  kuko inyungu zayo zikomeza.kubageraho.

Ku bijyanye n’iminsi byatwaraga ngo bishyurwe nabwo ngo yaragabanutse. Bamwe bavuga ko hari igihe byafataga iminsi nka 30 batarishyurwa, ariko ngo uyu munsi ntirenza itanu.

Gusa ngo hari ababona itubahirizwa uko byakagombye, Uzabakiriho Christine, umuhinzi w’ibirayi muri uyu murenge, ujya weza toni 10 mu gihe cy’ihinga, avuga ko hari toni enye z’ibirayi yatanze tariki ya 15 Ukwakira 2018, uyu munsi akaba atarishyurwa.

Ibindi bibazo bagaragaza birimo kugurirwa ku giciro babona ko ari gito ugereranyije n’icyatangajwe na Minisiteri ndetse no kugurirwa ku giciro gitandukanye hagati y’abantu.

Basaba ko igiciro bagurirwaho cyajya kimanikwa ahabona buri wese akabimenya ndetse n’ubuyobozi bukagiheraho bugenzura niba koko batibwa.

Umukozi wa Koperative ihuza aba bahinzi yitwa COAIPO, Yankurije Théogène avuga ko aba bahinzi bagurirwa ku giciro gikwiye cyagenwe na minisiteri. Gusa ngo muri iyi minsi bahuraga n’ibibazo by’abakuraga ibirayi mu buryo butanoze bikaba byinshi ku isoko, ariko ngo abatuye Karago bahawe iminsi yo kuwa Kabiri no kuwa Kane yo kubikuraho ngo bitaba byinshi bikagusha igiciro.

Ku bijyanye n’igiciro avuga ko ubu umuhinzi yishyurwa hagati y’iminsi 3 n’itanu ariko ngo biri kunozwa ku buryo yajya ayishyurwa n’ako kanya.

Ku bavuga ko hari abatinda kwishyurwa, avuga ko hari igihe habaho kwibeshya kuri konti ariko ko bagiye kubikurikirana.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karago buvuga ko hari ibyakozwe kandi byazanye impinduka nziza kuri iki kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Kabalisa Salomon ati ” Ikibazo cy’amakusanyirizo cyarakemutse, icyo kugena ibiciro ntabwo bigenwa n’umurenge cyangwa akarere, bikorwa na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.”

Yongeraho ati ” Ubu bafunguje konti muri Sacco amafaranga ajyaho, aho kugirango atinde azajya ava kuri konti ya Sacco ajya kuri konti y’umuhinzi (waguriwe ibirayi). Byaravuguruwe ntabwo bagikatwa nka mbere.”

Uyu muyobozi avuga ko mu nama iherutse kuyoborwa na Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Munyantwari Alphonse yasabye Sacco zose gufungura konti yihariye igenewe ibirayi.

Ati ” Amafaranga azajya ahita aca kuri konti ya Sacco ashyirwe kuri konti y’umuhinzi adaciye ha handi hose yanyuraga ngo akatweho, ubu ntazajya akatwa.”

Ku bijyanye no kubonera amafaranga igihe, uyu muyobozi avuga ko bagihaye umurongo ku buryo ngo kitazongera kuba ikibazo.

Ati ” Ubu ni iminsi ibiri, ariko nabwo biracyanozwa ku buryo umuturage azajya arara abonye amafaranga ye. Mbere amafaranga yavaga kuri konti ya Aptc(Inkeragutabara) agaca kuri konti ya Sacco iri muri banki runaka, akajya ku ya Sacco, nayo ikayashyira kuri konti ya koperative, koperative ikayashyira ku y’umuhinzi, abo bose ariko bagenda bakata amafaranga, izo konti zose zagendaga zikataho akantu.”

Ubuyobozi bw’umurenge bwasabye ko n’umuhinzi udafite ubushobozi afungurirwa konti muri Sacco akajya agenda yishyura buhoro.

Iyi myanzuro iri kumara nk’amezi nk’abiri. Mu minsi yashize Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) wagaragarijwe n’aba baturage ko bakomerewe n’ibibazo bavugaga ko bigaragara mu micungire n’imicururize y’ibirayi. Bashima ubuvugizi bakorewe n’ubwo ibyo bagaragaje nabyo bifuza ko byakemuka.

Ntakirutimana Deus