Ubuhamya bw’Umunyarwanda ‘watuburiwe’ n’abatekamutwe bifashishije ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iburira abantu kwirinda abatekamutwe bashobora kubacuza utwabo mu mvugo imenyerewe yiswe ‘gutubura’. Abagira iki kibazo ibasaba kuyigezaho amakuru cyane abo izi babikora bagafatwa.

Mu minsi mike ishize, umwe mu bahuye n’aba batubuzi bari bagiye kumwiba bifashishije ikoranabuhanga rya Whatsapp Imana ikinga ukuboko.

Uko byagenze:

Dore muri make uko umugizi wa nabi wifashishije ikoranabuhanga yari agiye kwiba amafaranga (yashoboraga no gutanga isura itari iyanjye akoresheje sms(ubutumwa bugufi)

1. Yabanje anyoherereza sms igira iti ‘Your WhatsApp code: 683-825’ You can also tap on this link to verify your phone: v.whatsapp.com/683825. Don’t share this code with others.

Iyi mesaje (message) yageze muri telefoni yanjye yitwa ko yoherejwe n’umuntu witwa BLE (Ntushobora kubona nimero ya telefoni y’iryo zina. Ni nka zimwe zoherezwa na Sosiyete cyangwa ubutumwa buhamagarira abantu kwitabira siporo rusange (Car free day…).

Nyuma y’akanya gato cyane
Nimero nshya yampamagaye aransuhuza antakira cyane ko yarimo ashyira Whatsapp muri telefoni ye ariko akaba yibeshye akohereza sms iwanjye,  ko namufasha nkamubwira imibare yari irimo kuko ahangayitse.

Nk’umuntu wari mu kazi mpuze cyane sinajuyaje iyo mibare (itandatu) nahise nyimusomera ndayimubwira.

Nyuma hafi y’umunota nahise mbona ya sms (isa n imwe ya mbere yoherejwe na BLE) nabwo ingezeho ariko noneho yoherejwe na sosiyete ya Whatsapp

Hari ibyo nagombaga kugenzura nka nyuma y iminota 5 by’akazi maze nkanze kuri Whatsapp yanjye barambwira ngo ntabwo nemerewe kwinjira muri yo kubera ngo nshobora kuba nahinduye nimero nakoreshaga kuri Whatsapp cyangwa bshobora kuba nahinduye telefone.

Aha nahise nibuka ko hari uwo noherereje code.

Murumva ko icyakozwe ari uko we yafunguye Whatsapp nshya akoresheje nimero yanjye. Ubwo nyine Whatsapp yanjye yahise yimukira iwe (za gurupe mbamo yabashaga kuzibona, ndetse n’abandi bantu bose twacatinze arababona.)

Yahise atangira gucatinga n’abantu banjye ariko bo bakabona ari nk’aho ari njye ubandikira.

“YABASABAGA KO BAMWOHEREREZA 35000 Frw ko hari akabazo nagize ko NDAZA KUYABASUBIZA KU MUGOROBA. buri umwe ku giti cye. YARI YATANZE INDI NIMERO YA TELEFONI YO KOHEREZAHO.”

Ibi nabimenye nyuma y’aho abantu babiri bampamagaye bambura kuri mtn bakaza kumbona kuri tigo bambwira ko bahagaze imbere y’umu agenti (agent) wa Mtn benda kohereza amafaranga.

Nahise nitabaza Mtn (banyitaba bitinze) mbasaba guhagarika iyo konti ya Whatsapp bambwira ko nkwiye kugana ku ishami ryabo rinyegereye.

Ntibyankundiye kujyayo. Nagerageje guhindura muri Whatsapp yanjye ngo bampe indi code, bampa gutegereza nibura isaha imwe iyo uyisaba uhamagawe, cyangwa amasaha 7 iyo usaba kohererezwa sms.

Nahisemo gutegereza isaha imwe ishize nkanda Whatsapp kuri sosiyete yayo barampamagara bambwira indi code, mbasha kongera gukoresha Whatsapp muri telefoni yanjye.

Ubwo uwo mujura nawe yahise ayibura muri fone ye.

Uwagize iki kibazo asoza agira ati “MWIRINDE IBITERO BY’IKORANABUHANGA.”

Ubutumwa bwa polisi kuri iki kibazo

Ntakirutimana Deus