Abahoze ari abasirikare bakomeye mu Burundi bakekwaho kwica Perezida Ndadaye batawe muri yombi

Gen Ndayisaba Celestin bahimbaga Kibadashi wasezerewe mu ngabo z’u Burundi n’abakoloneli 3 batawe muri yombi bakurikiranyweho kugandagura (kwica) uwari perezida w’iki gihugu, Melchior Ndadaye.

Mu mateka y’u Burundi uyu muperezida wa mbere wari utowe n’abaturage kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1962, ntabwo yahiriwe. Mu 1993 akimara gutorwa no gutangira inshingano nibwo yajyanywe n’abantu batazwi(abasirikare), maze agaragara yapfuye.

Col Gunugu, Col Nagihombeye na Col Niyonkuru nabo batawe muri yombi, bivugwa ko bakurikiranyweho urwo rupfu, nyuma y’uko umushinjacyaha mukuru w’u Burundi  Nyandwi Sylvestre asohoye itangazo ko batangiye gukurikirana abakekwaho kwica Ndadaye, mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana. Uru rwego rusaba ko uwaba uzi amakuru ku rupfu rwa Ndadaye yayatanga.

N’ubwo iby’iki bibazo byari byashinzwe komisiyo ishinzwe kugaragaza ukuri no kunywanisha Abarundi, Me Nyandwi yavuze ko bitabuza ubutabera gukora akazi kabwo bukurikirana abakekwa muri uru rupfu.

Abo mu miryango y’aba basirikare ivuga ko itazi aho baherereye nyuma yo gutwarwa mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo 2018. Bagasaba ko bamenyeshwa aho bari n’icyo bakurikiranyweho.

Perezida Melchior Ndadaye yishwe tariki ya 21 Ukwakira 1993, ari kumwe n’abajyanama be harimo n’uwari umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko, Pontien Karibwami.

Urupfu rwe rwakurikiwe n’ubwicanyi bushingiye ku moko bwahitanye abantu barenga ibihumbi 300, abandi ibihumbi amagana bahunga igihugu.

Yishwe afite imyaka 40 y’amavuko, nyuma y’amezi atatu ari ku butegetsi, Ndadaye wari mu ishyaka rya Frodebu, Urubuga Wikipedia rugaragaza ko yari umuhutu wishwe n’abasirikare batamushakaga bigakurura izindi mvururu.

Ntakirutimana Deus