Ikinamico Umurage igamije impinduka igarukanye ingingo zishima ahababaraga

Umuryango utarangwamo icyorezo cya Sida, umuryango utarangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni zimwe mu mpinduka, ikinamico Umurage itambuka ku bitangazamakuru bitandukanye,  igamije kugeza ku Banyarwanda.

Ni muri urwo rwego Umuryango Umurage Communication for Development watangije igice cya gatatu cy’iyi kinamico, igikorwa cyabereye mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, ku wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, ni igikorwa cyahuriranye n’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abatuye Bugesera no hirya no hino mu Rwanda bagiye bumva iyi kinamico ndetse banyuzwe n’ubutumwa burimo, ibyo birimo kuvuga abakina muri iyi kinamico barimo Rukwangari… n’ibyo bakinamo ndetse n’ubutumwa batanga. Ibi ni nabyo byatumye abatuye akarere ka Bugesera bakurikirana ku bwinshi ikinamico nto yakinwe n’abakinnyi b’Umurage.

Iyi kinamico yerekanaga uburyo abakora ihohoterwa akenshi bitwaza icyubahiro, amafaranga n’ibindi bagahohotera abandi, bagacuruza abana bato, babatera inda n’indwara.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata, Dr Rutagengwa William [wari uhagarariye Minisitiri w’ubuzima], yavuze ko yishimiye ubutumwa bukubiye muri iyo kinamico yemeza ko hakubiyemo ubutumwa bugamije gukangurira abantu kwita no guteza imbere  bwose, bujyanye no kwita ku buzima bw’umuturage uhereye ku mwana kugera ku muntu mukuru.

Ati “ Muri iyi kinamico harimo kwigisha gukoresha agakingirizo kwigisha kwita ku buzima bw’umubyeyi ndetse n’ubw’umwana, ubutumwa bujyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ndetse no guharanira ko tugira imirire myiza. Uruhare rw’umuryango ni ingenzi mu guhindura ubuzima”

Umuyobozi w’Umuryango Umurage Communication for Development Kwizera Jean Bosco

Umuyobozi w’umuryango ugamije ubuzima bwiza mu muryango (SFH/Rwanda), Gihana Manasseh Wandera asanga iyi kinamico igira uruhare runini mu guakngurira Abanyarwanda guharanira ubuzima bwiza.

Ati”Ikinamico umurage irimo inyungu nyinshi cyane cyane ko ukurikije aho bageze bafasha umuryango nyarwanda kwihutisha imyumvire. Nifuzaga ko nk’umuryango SFH/Rwanda tuzakomeza guhashya imico mibi yo gukandamiza abana twita k’ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi.”

Abatuye Bugesera bakurikirana ikinamico

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi Bahame Hassan asaba Abanyarwanda gukora ibishoboka bakita ku muryango nyarwanda wo soko y’igihugu. Yibutsa ko umuryango ari mwiza, ufite ubuzima bwiza n’igihugu biba uko, waba mubi bikagira ingaruka ku gihugu. Akomoza ku kuba leta ikora ibishoboka byose ngo abaturage bamererwe neza, nabo bakaba bagomba kugaragaraza uruhare rwabo.

Abakina iyi kinamico

Umuyobozi w’umuryango Umurage Communication for Development Kwizera Jean Bosco yemeza ko iyi kinamico igamije impinduka ku byerekeranye n’ubuzima bw’Abanyarwanda kandi asanga biri gutanga umusaruro akurikije uko ikurikirwa, dore ko  buri cyumweru abasaga miliyoni n’igice bayumva nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi.

Akomeza avuga ko abumva ubutumwa butangwa muri iyi kinamico bavuze ko bwatumye birinda Sida, ibyatangajwe n’izindi ndwara.

Wandera Manasseh Gihana

Igice cya gatatu cy’ikinamico umurage kizibanda mu kwita ku buzima bw’umubyeyi mbere na nyuma y’ivuka ry’umwana, bashishikarizwa kwipimisha inshuro zagenwe,  kuboneza urubyaro n’ibiganiro hagati y’abashakanye, kwigisha abaturage kwirinda no guhangana n’agakoko gatera Sid, kwigisha ubuzima bw’imyororekere mu rubyiruko, guharanira uburenganzira bw’umwana no kwirinda Malariya ndetse no kwamagana ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku gitsina. Iki gice kigizwe n’imikino 54, mu gihe icya mbere cyari 312, icya kabiri ari 156.

N.D