Ibyerekeye umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo bishobora gusubira irudubi

Nyuma yuko muri Werurwe uyu mwaka Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa atangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwa no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, iby’uyu mubano bishobora gusubira irudubi.

Inkuru ziri gucicikana ku bitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo birimo dailymaverick.co.za iragaruka ku bishobora gusubiza irudubi uyu mubano wavugwaga hagati y’ibihugu byombi ko ugiye kuba ntamakemwa.

Guverinoma y’iki gihugu yamaze guhamagaza Ambasaderi wayo mu Rwanda, George Nkosinati Twala.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yemereye IGIHE ko Ambasaderi Twala yahamagajwe n’igihugu cye.

Ati “Yego. Guverinoma yose ifite uburenganzira bwo guhamagaza umudipolomate wayo igihe icyo aricyo cyose.”

Twala ni Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda kuva mu 2012. Ahamagajwe n’igihugu cye mu gihe hari hateganyijwe gutangira ibiganiro bigamije kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yari aherutse kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ubwo bari bahuriye muri Argentine aho bombi bitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Hagarutswe ku itangazamakuru n’ubuyobozi

Ibi binyamakuru bigaragaza ko ubuziranenge bw’umubano uri hagati y’ibihugu byombi uri kure nk’ukwezi nyuma y’ibibazo bagaragaje.

Ibyo birimo icyo bise ibitutsi byatutswe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu Madamu Lindiwe Sisulu.

Ibi bavuga ko byakozwe n’ikinyamakuru kimwe cyo mu Rwanda cyise uyu muminisitiri indaya.

Bakomoza kandi kuri umwe mu bayobozi b’u Rwanda wanditse tweet iki gihugu gifata ko zigamije kugishotora.

Umuvugizi wa Sisulu, Ndibhuwo Mabaya ntacyo avuga cyane kuri uyu mubano, ariko avuga ko bahamagaje ambasaderi wayo mu Rwanda mu gihe hagisuzumwa iby’uyu mubano n’u Rwanda, ndetse ko basabye ibisobanuro kuri ibyo bitutsi, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Vincent Karega.

Ati ” Ntabwo twishimiye ibitutsi byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga [n’umwe mu bayobozi mu Rwanda], twabigejeje k’uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo.”

Iki gihugu ariko ngo kirimo kureba uko cyakomeza kunoza umubano wacyo n’u Rwanda.

Mu minsi yashize havuzwe ibya Gen Kayumba Nyamwasa, wahungiye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, aho ubuyobozi bw’icyo gihugu bwakomozaga ku biganiro bagiranye no kuba yaganira n’u Rwanda.

N. D