Urunturuntu hagati y’uhabwa amahirwe yo gusimbura Kabila n’Abanyaburayi

Umuryango w’ibihugu by’ u Burayi wagumishijeho ibihano wafatiye Emmanuel Ramazani Shadary, umukandida uzahagararira ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ayo matora ateganijwe mu mpera z’icyumweru gitaha. Ibyo bihano kandi bireba abandi bayobozi bakuru b’igihugu 13 ba Repubulika nyademokarasi ya Congo,RDC.

Amakuru Ijwi ry’Amerika rikesha ibiro ntaramakuruby’Abongereza Reuters avuga ko ibyo bihano bishobora kongera agatotsi n’ubundi kari gasanzwe hagati y’uwo muryango n’ubutegetsi bwa Perezida wa Congo Joseph Kabila.

Congo ivuga ko ibyo bihano bigamije kuvogera ubusugire bw’igihugu no kwivanga mu matora. Leta ya Congo isanzwe yarafashe icyemezo cyo kwima indorerezi zituruka mu muryango w’ibihugu by’u Burayi uburenganzira bwo gukurikirana amatora.

Iki cyemezo gikomeje kunengwa bikomeye n’abakandida batavuga rumwe na leta n’imiryango idaharanira inyungu za politike.

Mu kwezi gutaha ni bwo bitegekanijwe ko Perezida Kabila azatanga ubutegetsi amazeho imyaka 18. Abakurikiranira hafi ibya politike ya Congo bemeza ko Shadary ari we uhabwa amahirwe menshi yo kuzatsinda ayo matora.

Kandida Emmanuel Shadary wabaye ministiri w’umutekano mu gihugu arashinjwa gukoresha ingufu mu kuburizamo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi guhera mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka ushize wa 2017.

Ntakirutimana Deus