Ibihugu bya Afurika byarambiwe imiti itujuje ubuziranenge ikomeje kwica abaturage babyo

Ibihugu by’Afurika byishyize hamwe mu gucyemura ikibazo cy’Imiti itujuje ubuziranenge, dore ko abasaga miliyoni 33 bamaze kwicwa n’imiti ya Sida itujuje ubuziranenge.

Kubera iyo mpamvu kuwa Mbere tariki ya 10 ukuboza 2018, i Kigali hatangijwe inama y’iminsi 4 ihuriwemo n’ibihugu bya Afurika, n’imiryango ikora ibifite aho bihurira n’ubuzima nk’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe(AU), NEPAD,Bill&Melinda Gates Foundation, UN Agencies, igamije kwiga uburyo hashyirwaho ikigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti icuruzwa ikanakoreshwa muri Afurika cyiswe “African Medicines Regulatory Harmonization”(AMRH).

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Diane Gashumba, avuga ko kuba Afurika igiye kugira ikigo kimwe gisuzuma ubuziranenge bw’imiti ikoreshwa bizagabanya magendu ndetse no kuba imiti itujuje ubuziranenge ikomeza kwangiza ubuzima bw’abantu.

Ati “Iyo umuntu anyoye umuti utujuje ubuziranenge ntumuvura ahubwo umutera n’ibindi bibazo, n’ikibazo rero kirimo kwigwaho nka Afurika imwe kuko gifite uburemere, tuzafatanya twese kuko iyo miti itujuje ubuziranenge ntabwo yakurikiranwa n’igihugu kimwe ngo ibashe gucika, kuba tugiye kugira ikigo kimwe nk’afurika n’imbaraga zikomeye Afurika igiye kugira cyane ko iyo miti ya magendu ikomeza kwangiza ubuzima bw’abantu”.

Prof. Mojisola Christianah Adeyeye, umuyobozi w’akanama gakuriye iki kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti muri Afurika (AMRH), avuga ko bizagabanya impfu z’abantu bazira kuywa imiti itujuje ubuziranenge.
Ati “Twizeye ko iki kigo kizadufasha kongera ubuziranenge bw’imiti muri Afurika, ndetse no kugira umutekano ku miti ikoreshwa ikanacuruzwa muri afurika. Kizagabanya umubare w’abapfa kubera gukoresha imiti itujuje ubiziranenge cyane ko iyo miti yangiza ubuzima bw’abantu benshi, ari nayo mpamvu nyamukuru ituma harikwigwa uburyo bwo gushyiraho iki kigo”.

Umunyamabanga wungirije w’umuryango w’afurika y’Iburasirazuba(EAC),  Bazivamo Christophe, avuga ko igihe imiti izaba isuzumirwa muri Afurika bizatuma abaturage bafata imiti yujuje ubuziranenge kandi n’ibiciro bikagabanuka.

Ati “Iyo hari umuti uje muri Afurika mu nyungu z’abanyafurika bose, izego zisuzuma ubuziranenge bw’umuti zikaba zabikorera hamwe kuburyo iyo gahunda yakomeza mu bihugu by’Afurika byose ibiciro bizagabanuka, iyo umuti uje ukajya gusuzumirwa mu gihugu kimwe ukavamo ukajya mu kindi bituma uwo muti uhenda. Ibyo rero akaba ariyo gahunda ihari yo kugirango ibihugu by’Afurika bikorere hamwe, inzego zishinwe ibijyanye no kureba ubuziranenge bw’imiti zikorere hamwe, bibe byafasha ko imiti yagera ku baturage mu buryo bubahendukiye kandi binakumire ya miti itujuje ubuziranenge iza ku isoko ikaba yakwangiza ubuzima bw’abaturage”.

Aha kandi akomeza avuga ko kuba imiti ikoreshwa muri Afurika 70% igurwa hanze y’umugabane wa Afurika  nko mu Burayi no muri Aziya, bizafasha uyu mugabane kwiga uko bateza imbere inganda zikora imiti muri Afurika. Ikindi ni uko hari abayicuruza batitaye ku buzima bw’abantu ikacyirwa uko ije bo bishakira  amafaranga gusa.

Iyi gahunda yo gushyiraho iki kigo yari yaratangiriye mu bihugu bihurira mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba, umunyamabanga wungiririje wa EAC avuga ko hasuzumwe imiti 67, bagasanga 24 yonyine ariyo yujuje ubuziranenge. Naho ibigo 17 bikora imiti bikaba byarasuzumwe, 13 bakaba ari byo basanze bikora imiti yujuje ubuziranenge.

Biteganyijwe ko muri Mutarama 2019 aribwo hazashyirwaho amategeko agenga iki kigo, hakanemezwa aho kigomba gukorera mugihe habonetse nibura ibihugu bigera kuri 15 byo muri Afurika bibyemeza.

Izabayo Jean Aime Desire