Niba ufite imwe muri izi telefoni witegure gusezera gukoresha WhatsApp
Muri gahunda y’ivugurura irimo, sosiyete WhatsApp, yamenyesheje ko hari telefone ngendanwa yashyize ku “rutonde rwirabura” bitazasubira gukorana kuva tariki 1 Mutarama 2019. Zimwe muri izo telefone z’ubwo bwoko ni Nokia 206 na 208, Nokia 301, Nokia 515 hamwe na Nokia Asha C3, X2 na X3. WhatsApp kandi ntizakorana na iPhone 4.
Icyo kigo gifite abafatabuguzi basaga miliyoni 1500 cyaherukaga kuvuga mu minsi ishize ko cyifuza gukorana na “telefone ngendanwa zikoreshwa n’abantu benshi”.
Nicyo gituma icyo kigo kivuga ko abantu bakoresha Nokia S40 bazakomeza gukoresha whatsapp kugeza tariki 31 Ukuboza, 2018.
S40 yakozwe n’ikigo Nokia cyo muri Finlande mu 1999, ni telefone yakoreshejwe n’abantu miliyoni amajana.
Zimwe muri izo telefone z’ubwo bwoko ni Nokia 206 na 208, Nokia 301, Nokia 515 hamwe na Nokia Asha C3, X2 na X3.
Uburyo izo telefone zikora (Operating System) ntibuzaba bugihuje na WhatsApp, bigasabwa ko umuntu aba afite telefone “operating system” yayo igezweho cyangwa akayihuza n’uburyo bugezweho (update) iyo asanganywe.
WhatsApp ifite ibyo yahinduye bidashobora gukorana na iPhone 4. Naho muri kino gihe igikorana niyo telefone, bigiye guhagarara vuba.
Iyo porogaramu ntizaba icyemerera abakoresha iyo telefone gufungura konti nshyanshya cyangwa kuzihuza n’ibihe bigezweho(updates).
WhatsApp ntizasubira kuboneka ku matelefone akoresha Windows 8.0 no munsi; iPhone 3GS zifise iOS6; BlackBerry OS , BlackBerry 10 na Android 2.3.7.
“WhatsApp kuri iPhone ikeneye gukorana na iOS 8 cyangwa iyiruta.
Nkuko byanditswe ku rubuga rw’icyo kigo, ufite iOS 7.1.2, ntushobora gufungura konti nshyashyw cyangwa ngo ufungure konti zawe. Ibyo bizongera kwemera tariki ya 1 Gashyantare 2020.
IOS 6 no munsi yazo ntizikijyanye na WhatsApp.
Android 2.3.7
Amatelefone akoresha Android 2.3.7 kimwe n’izikoresha iOS 7.1.2: zishobora gukoresha WhatsApp kugera tariki 1 Ukuboza 2020.
Ku bw’ikigo cyo gucukura Google, miliyoni 6000 by’amatelefone akoresha Android 2.3.7 cyangwa Android yo munsi y’iyo.
Wokora iki ufite telefone igiye gufungwa na WhatsApp?
Uburyo telefone ikora “operating system” nibwo bwonko bwa telefone ngendanwa butuma uyikoresha ibya aribyo byose.
Mu gihe ufite telefone yo mu bwoko bwa Android, jya kuri “Paramètres” urebe ahanditse “A propos du téléphone”, urabona ubwoko bwa Android ya telefone yawe.
Ufite ubwoko bwa iPhone, ujya kuri “Paramètres/Informations Générales” ukajya kuri “Version” ikaguha iOS telefone yawe ikoresha.
Niba telefone yawe iri mu zavuzwe, nta kundi ni ukugura indi telefoni.
Mu gihe “operating system” yawe ariyo itari ku gihe, uba ugifite icyizere. Uyihuza n’igihe (update) ukayishyira kuri “version” igezweho, ugashobora kuyikoresha.
Byose byanze ni ukugira telefoni ijyanye n’igihe ikoresha Whatsapp.
Inkuru The Source Post ikesha BBC.
Murashishuye neza BBC mwigaye mujye muvuga aho byavuye nibwo bunyamwuga kandi sigisebo