Muhanga: Ababikira barasabira gufasha abana bafite ubumuga bakibonwa nk’umusaraba ku muryango

Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga ubwo ari bwo bwose bakwiye kumenya ko ari abana nk’abandi bakabyakira kandi niba bakiri mu ngo bakihutira kubageza ku mashuri ntibabafungirane cyangwa ngo babahishe mu bikari.

Abafite abaturanyi babo cyangwa abo bazi bafite abo bana baributswa kugira umutima wo kubafasha babereka ko ari ibintu bisanzwe bishobora kuba ku wo ariwe wese, kuko ntawe ubihitamo.

Ibyo ni ibikubiye mu butumwa umubikira wo mu bakobwa b’umuzuko (Fille de la Résurrection)  Mama Marie Claire yatangarije The Source Post mu kigo La Misercorde bakira abana bafite ubumuga bakiganamo n’abatabufite.

Iki kigo kirimo n’ishuri giherereye mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye akagari ka Gahogo hepfo ya sitade regional ya Muhanga.

Ubuzima buzira umuze ni cyo cyifuzo cya buri mubyeyi wese. Abana bafite ubumuga nabo barabukeneye bikaba biri mu bintu bikunze guhangayitsa ababyeyi ndetse rimwe na rimwe umubyeyi ufite uwo mwana akumva ahorana ipfunwe nk’uwagushije ishyano bigatuma nawe ahora abuza umwana we uburenganzira bwo kubaho nk’abandi bana umuhisha.

Nyamara abo bana bashobora gukora ibintu nk’ibyo n’abandi bana batavukanye ubumuga bakora haba kujya mu ishuri, gukina, kurya no kunywa, gusenga n’ibindi wamutoza akabifata ku rugero rwe nk’uko n’abadafite ubumuga nabo badafatira ku rugero rungana.

Mama Marie Claire avuga ko abana bafite ubumuga babitaho ku kigo cy’amashuri abanza nta n’umwe uhejwe (inclusive education). Abafite ubumuga biga baturuka kure bakahacumbikirwa ni 65 barimo abakobwa n’abahungu naho abataha mu rugo ni 11.

Aba banyeshuri bafite ubumuga bunyuranye; harimo abafite ubumuga bw’ingingo, ubwo mu mutwe, abatavuga, n’abarwara igicuri.

Iki kigo kibakira kimaze imyaka 19 kigisha abana bafite ubumuga cyane abafite ubumuga bwo mu mutwe naho ibyo kwigisha abana bose bavanze “Inclusive Education” bimaze imyaka ibiri.

Kwakira umwana ufite ubumuga wiga ucumbikirwa mu kigo basaba uruhare rw’ababyeyi bagatanga amafaranga n’ibikoresh, mu gihe uwiga ataha asabwa ibikoresho gusa.

Ababikira b’Abakobwa b’umuzuko bakurikirana iki kigo, batoza abo bana kubaho ubuzima busanzwe bwo mu rugo no kubana kivandimwe. Batozwa kuvuga ishapule, babajyana mu misa buri cyumweru, bavayo bagakurikirana televiziyo ubundi bagasubira mu masomo yabo.

Aba bana iyo bahuye bibongerera kutiheba, kuko baba babonye abo bameze kimwe ntibagire ipfunwe ryo kwihugiraho bagakundana kandi bagafashanya nk’abavandimwe.

Aha Mama Marie Claire atanga urugero rw’abana bita ku bandi ugasanga abakuru baheka abo babona ari bato bakabamesera cyangwa bakabafasha koza amasahani n’ibikombe.

Mama Marie Claire aboneraho gusaba ubufatanye n’ababyeyi n’abandi bantú bafite umutima utabara mu gufasha abana bafite ubumuga kubasha kugera ku ntego zabo zo kwiga. Impamvu ngo ni uko hari ababyeyi bamwe batumva iyo nshingano bakumva ko niba agejeje umwana ku kigo amera nka ya nka yabyaye mu mpeshyi “iti njye maze urwanye ahasigaye ni aha abashumba!”Bivuze ko hari abahageza abana bagaterera iyo.

Yatanze icyifuzo cy’uko ababyeyi batajya batererana abana bibyariye ngo ni uko bafite ubumuga, maze babageza mu kigo bakumva akazi kabo karangiye ahubwo ko bagomba kumwakira nk’undi wese bakamwitaho mu buryo bwose bushoboka.

Mu mbogamizi ikigo gifite mu kwita kuri abo bana bafite ubumuga ngo ni hato ntihisanzuye bakaba bafite ikibazo cy’inyubako zidahagije hakiyongeraho n’uruzitiro kuko hari igihe badacunze neza umwana ashobora kwisohokera bakaba bamubura.

Théoneste RURANGWA

1 thought on “Muhanga: Ababikira barasabira gufasha abana bafite ubumuga bakibonwa nk’umusaraba ku muryango

Comments are closed.