Icyatumye benshi mu bigaga muri Fr. Ramon Kabuga TVET School batsindira kwiga kaminuza

Ishuri ry’ubumenyingiro rya Kabuga (Fr. Ramon Kabuga TVET School, riherereye mu Murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi, ni rimwe mu yigamo abanyeshuri batsinda mu bizamini bya leta, bityo bikabahesha amanota abajyana mu mashuri makuru na kaminuza, ubuyobozi bwaryo buvuga ko kubigeraho bisaba byinshi.

Mu banyeshuri baheruka kurangiza amasomo yabo muri iri shuri, abenshi babonye amanota yatumye bakirwa muri mu mashuri makuru nkuko byemezwa n’umuyobozi waryo, Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie.

Umusaruro wavuye mu bizamini bya Leta ku banyeshuri ba Fr. Ramon KABUGA TVET School  barangije urwego rwa 5 (level 5) umwaka ushize, ugaragaza ko abanyeshuri  bahigaga uko bari 59 mu mashami atatu ahari batsinze ku manota ari hagati ya 56/60 na 24/60 mu gihe inota fatizo ari 9/60. Impuzandengo rusange ni 42,10/60,  ikomeje kuzamuka, kuko ubushize yari munsi gato ya 38/60. Ni mu gihe nyamara mu rwego rw’igihugu imitsindire ya TVET yamanutse ugereranyije n’umwaka ushize.

Akomeza avuga ko mu ishami rimwe hafi ya bose babonye amanota yatumye bakirwa muri Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro ry’u Rwanda, IPRC Kicukiro. Ati “Twishimiye cyane ko umunyeshuri wabaye uwa mbere mu ishami rya “Multimedia” (gufata no gutunganya amashusho n’amajwi) mu rwego rw’igihugu ari uwacu, witwa Ndizeye Eric, wagize amanota 52/60.

Mu banyeshuri 17  barangije muri iryo shami rya Multimedia 14 bahawe amabaruwa (admission letters) n’inguzanyo bibemerera kwiga muri IPRC-Kicukiro. Ni bwo bwa mbere mu Rwanda hari hasohotse abanyeshuri muri iryo shami kuko ari rishya. Muri abo 17, uwa mbere yari yagize amanota 52/60, uwaherutse agira 24/60 mu gihe impuzandengo  y’iri shuri yabaye ari 37.11/60

Mu yandi mashami naho batsinze neza

Nkuko iyi mibare ikomeza ibyerekana, mu banyeshuri 38 barangije mu ishami ry’Ubwubatsi (Constructon-Masonry), 9 muri bo bahawe amabaruwa (sdmission letters) n’inguzanyo bibemerera kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda no mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro ry’u Rwanda (IPRC).

Amanota agaragaza ko uwa mbere yari yagize 56/60, uwaherutse agira 32/60,  impuzandengo yabo iba 44.63/60*.

Naho muri 4 barangije mu ishami ry’Ububaji (Carpentry),umwe yahawe ibaruwa n’inguzanyo, dore ko ari na we gusa wasabye kwiga muri mashuri makuru n’ubwo atari we wenyine wari wujuje ibisabwa. Abandi ntibasabye, kuko bari mu zindi gahunda zitandukanye. Muri iri shami uwa mbere yari yagize 46/60, haheruka uwagize 34/60,impuzandengo yabo iba 39.25/60.

Ku bijyanye n’ibanga bakoresheje, Padiri … agira ati “Ubuyobozi butanga imirongo ituma byose bikorwa hagamijwe kugera ku burere n’uburezi bufite ireme kandi buhamye, imyitwarire myiza (discipline), ubushake n’ubushobozi bw’abarimu, inyubako n’ibikoresho bikwiye. Amashuri ashamikiye kuri Kiriziya Gatorika mu Rwanda by’umwihariko muri Diyoseze ya Kabgayi azwiho gutanga uburere n’ubumenyi bituma abayigamo batsinda nkuko byemezwa n’abaabyeyi usanga bajyanamo abana babo ku bwinshi, bamwe bakabura imyanya kubera umubare munini w’ababa bashaka kuharerera.

Ishuri ry ’Ubumenyingiro rya Kabuga rinitwa “Father Ramon KABUGA Technical and Vocational Education and Training School”mu mpine“Fr. Ramon KABUGA TVET ryashinzwe n’uwo mupadiri  José Ramon Amunarriz mu mwaka w’1997 ari ishuri ry’imyuga ryitwa « Centre de Formation Professionnelle (C.F.P.) de KABUGA.  Mu 2014, bisabwe na Diyosezi ya Kabgayi, ikigo WDA cyemereye KABUGA V.T.C. kugira icyiciro cyari kimaze gushyirwaho cyitwaga «Technical Secondary School (T.S.S.  Ishuri ryisumbuye ry’ubumenyingiro

Rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 450, mu mashami y’ubwubatsi (Construction-CST-) mu dushami turimo ak’ubwubatsi bw’inzu n’ububaji ndetse n’ishami ry’ikoranabuhanga ririmo ak’Ikoreshwa rya Mudasobwa (Computer Application) n’ak’Ikorwa n’Itunganywa ry’Amashusho n’Amajwi (Multimedia).

Amafoto agaragaza ikigo n’abanyeshuri mu bikorwa bitandukanye by’ishuri

Abanyeshuri biga Multimedia imbere y’imodoka ya RTV ifasha mu gusakaza ibiri kuba
Biga uburyo bwo gufata amashusho
Bitoza uko bakora umwuga wabo
Bitoza nk’abanyamakuru
Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie ari kumwe n’abanyeshuri bigaga multimedia

Padiri Ramon witiriwe iri shuri

Loading