Karongi: Hari abavuye Iwawa basubiye ku muhanda nyuma yo kwizezwa amasezerano ntasohozwe

Bamwe mu bana bo mu karere ka Karongi bavanywe mu kigo ngororamuco cy’iwawa baravuga ko kuva muri 2017 akarere kabemereye ibikoresho byo kwifashisha mu myuga itandukanye na n’ubu amaso yaheze mu kirere.
Bamwe muri bo bavuga ko byatumwe hari bamwe muri bagenzi babo basubiye kuba mu muhanda.

Bamwe muri aba bana bavuga ko nyuma yo kuva mu kigo ngororamuco cy’iwawa bemerewe ibikoresho  byo kwifashisha mu myuga itandukanye ariko kuva  mu mwaka wa 2017 kugeza ubu ntibarabibona ibyo byatumye hari na bagenzi babo basubira mu buzima bahozemo.

Babonampuze agira ati” Bankuye ku muhanda banjyana Iwawa 2016 ,tuvuyeyo batujyana ku karere batugurira ibyo kurya barangije baratubwira ngo dusubire mu miryango ariko batubwira ko bazadushyira mu mashyirahamwe birangira batayadushyizemo n’ibikoresho ntibabiduha ;njye nari nigiye ubwubatsi ;ingaruka zabayeho ni uko twongeye tugasubira mu muhanda kandi baribakwiye kuba baduha ibikoresho tugashaka imibereho tukabona imibereho tukava mu muhanda”.

Minani Aimable agira ati”Nagiye kugororwa bankuye mu muhanda ngezeyo ndiga ndafata ,banzanye nta kintu bigeze bamarira n’abaje ejo bundi niko bababwiye twarategereje twarahebye,baratubwiye ngo bazadupangira umushinga ntawo twigeze tubona ,none ubuvugizi mwadukorera ni uko mwatuvuganira bakaba baduha nk’ibyo bikoresho ni muki (Impeshyi)umuntu agashaka akazi akareba uburyo yava mu buzima bubi akiteza imbere akava mu muhanda”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi ntiburagira icyo buvuga kuri iki kibazo mu gihe kingana n’ icyumweru radio Isangano dukesha aya makuru ibibasaba.

Umuyobozi w’akarere ntiyitabye telefoni muri icyo gihe cyose , umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage yabwiwe iki ikibazo ariko kugeza iyi nkuru ikozwe muri  icyo gihe cyose yasubizaga ko ari mu nama.

Akarere ka Karongi kari ku mwanya wa nyuma mu ntara y’Iburengerazuba mu bikorwa byo kwita ku bana bava mu bigo ngororamuco. Ibi byanagarutsweho na Sinayitutse Jean de Dieu Nelson umukozi ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abana bava mu bigo ngororamuco ubwo yari mu kiganiro Umutumirwa kuri radio Isangano .

Agira ati”Mu by’ukuri iyo urebye ,ubwo ndashyira umwihariko kuri Karongi yacu dutuyemo  tunakoreramo,iyo urebye Karongi mu turere turindwi tugize intara y’Iburengerazuba niyo iri ku mwanya wa nyuma mu gutanga igisubizo kuri ibi bibazo ;hamwe twagiye tuvuga hari gahunda za toolkit ,mu makoperative ,abantu ku giti cyabo, usanga Karongi ariyo ya nyuma n’abantu bayirimo kandi benshi ariko mu mbaraga zo kubasubiza mu buzima busanzwe ar inabyo bishobora gutanga igisubizo mu kwirinda ko bazasubirayo cyangwa se bakajyanayo n’abandi ,byatanga umusaruro baramutse bashyizemo imbaraga “.

Sinayitutse ashishikariza ubuyobozi cyane cyane ububafite mu nshingano kubigira ibyabo, abakozi babishinzwe bikaba umuhigo w’igihugu ntube umuhigo wo kubona amanota.

Ikibazo cy’abana bavuye mu bigo ngororamuco bamwe bagasubira mu buzima bakuwemo mbere, igisubizo cyabyo kirahari nkuko Evariste Murwanashyaka ,umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda n’uburenganzira bw’umwana mu mpuzamiryango y’uburenganzira bwa Muntu CLADHO abivuga.

Agira ati”Ni ukuvuga ngo igikunze gukorwa cyane ni ukubagorora barangiza bakamwohereza iwabo ariko iwabo mu by’ukuri batarateguwe neza hatarabanje no gukorwa ubushashatsi bwimbitse ngo bamenye ngo ikintu cyatumwe umwana runaka ava iwabo ni ikihe ,kugirango asubizweyo ni uko cya kintu cyatumye ava mu rugo kigomba kuba cyabanje kuvaho,ababyeyi bateguwe bigishijwe nk’uko umwana agororwa;igisubizo ni ukubanza gukora ubushakashatsi kuri buri mwana hakamenywa ikibazo cyatumye buri mwana aza mu muhanda  noneho muri cya gihe bari kugororwa hakaba hari n’urigutegura wa muryango we ariko igihe bitaraba tugafata  umwana tukamusubiza twirengagije icyatumye ava  mu rugo n’ubundi azongera agaruke mu muhanda”.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco NRS igaragaza ko mu karere ka Karongi hari abana 650 bavuye mu kigo ngororamuco cy’Iwawa kuva 2011 kugeza ubu.

Umutoni Dyna