Musanze: Bavumba radiyo mu baturanyi ngo babashe gukurikirana amasomo

     Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bo mu mirenge ya Musanze na Nyange yo mu karere ka Musanze bakurikiranira amasomo kuri radiyo zo mu ngo baturanye, kubera ubukene , ikigo cyigihugu gishinzwe uburezi (REB)kikaba kivuga ko gikomeje gushakisha ubushobozi bwo gufasha abatazifite.
Kuva tariki 15 Werurwe 2020, Leta yu Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika amashuri mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo COVID-19 cyari kimaze kugaragara mu Rwanda. Nyuma yaho tariki 4 Mata yatangije uburyo bwo gukurikira amasomo yashyizwe ku rubuga rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) mu buryo bwa E-Learning, mu rwego rwo gufasha abana  basaga miliyoni eshatu bigaga muri ayo mashuri batari kwiga kunguka ubumenyi.
Ubwo buryo bwakurikiwe no gutanga amasomo kuri radiyo na televiziyo, gahunda ishyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ku bufatanye n’ishami rya Loni ryita ku bana (Unicef) n’abandi bafatanyabikorwa.
Mu bitabira aya masomo, harimo abo mu miryango ikennye itagira radiyo, bajya kuyakurikirana mu ngo baturanye mu mirenge ya Nyange na Musanze yo mu karere ka Musanze baganiriye na The Source Post.
Uwitwa Sebatware Andereya utuye mu Kagari Cyivugiza ho mu murenge wa Nyange, afite umwana w’umuhungu wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, ujya kwigira mu baturanyi kubera ko adafite ubushobozi bwo kumugurira radiyo, kuko amafaranga akorera mu biraka atera ayifashisha abahahira.
Uyu mugabo uyobora umuryango we uri mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, yungamo ko nabona ubushobozi azagura radiyo nubwo asanga ngo atazoroherwa n’ikibazo cyamabuye.
Ati “Umwana wanjye yigira mu baturanyi, iyo aje hari ibyo ambaza nk’uwigeze kwigaho gake, nkumva ko yakurikiranye. Urumva abandi bana bashobora kumucunaguza bitewe no kubona ajya kwigira buri munsi iwabo, ariko nimbona ubushobozi nzamugurira radiyo nubwo kubona amabuye yayo bitazanyorohera.”
Umuhungu we avuga ko amaze kungukira ubumenyi mu gukurikiranira ayo masomo kuri radiyo kuri Radiyo Rwanda, ku buryo ngo nasubira ku ishuri atazasanga yaratakaye.
Kampire Speciose w’imyaka 72 y’amavuko utuye mu Kagari ka Cyabagarura ho mu Murenge wa Musanze, na we afite abana barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bajya kwigira mu ngo baturanye bifashishije radiyo yaho. Avuga ko ubukene bukibabereye imbogamizi zo gutuma abana babo biga neza kimwe n’abandi.
Ati “Baragenda bakajya kumva radiyo bigana n’abandi, kandi rwose bavuga ko bakurikira neza.”
Abana bavuka muri uyu muryango uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bemeza ko radiyo yabaturanyi ibafasha kunguka ubumenyi buba buyitangirwaho. Iyo barangije kwigira kuri radiyo ngo hari abandi biga mu mashuri yisumbuye babasubirishamo ayo masomo. Umubyeyi wabo avuga ko bagira igihe cyo kwiga n’icyo gukora imirimo yo mu rugo.
Ku bijyanye no kuba abari muri iyi miryango idafite amikoro yo kugira radiyo ishobora gufashwa kuzibona ni ikibazo, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwagendeye kure bwirinda kugira icyo bubitangazaho. Gusa Umuyobozi wako Nuwumuremyi Jeannine avuga ko hari uburyo abo bana bari gufashwamo nubwo atabwerura.
Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenee avuga hari bahaye radiyo abana bakomoka mu miryango itishoboye bahabwa izikoreshwa n’imirasire y’izuba, bateganya no gutanga ahandi mu gihe babona ubushobozi.
Agira ati “Muri Kamena twakoranye n’abafatanyabikorwa badufashije guha amaradiyo akoresha imirasire y’izuba imiryango itishoboye, ni inkunga ikomeye kandi ikomeje mu gihe tugishakisha n’ubundi bushobozi ngo tugerere ku bana hirya no hino.”
Dr Ndayambaje ariko asaba buri wese ufite ubushobozi gufasha aba bana kubona radiyo kugirango abana bo muri iyo miryango badakomeza gucikwa nayo mahirwe nubwo ngo hari uburyo abacikanywe bazunganirwa nibagera ku ishuri, nubwo ngo uwahawe aya masomo hari intambwe azaba yarateye yuko urugendo rwo gukurikirana amasomo ruzaborohera. Asaba ababyeyi batita ku bana babo ngo babibutse amasaha yo kwiga n’ababakoresha imirimo mu gihe cyo kwiga kwisubiraho.
Atangirwa kuri Radio Rwanda, Radio 10, Energy, Inkoramutima, Isango, KT Radio…. na Televiziyo Rwanda. Amasomo atangwa n’umwarimu uba kuri radiyo cyangwa televiziyo, asaba abakuru gukurikirana abo bana uko biga, bahabwa n’imikoro ariko idakosorwa nkuko bisanzwe bikorwa ku ishuri. Biteganyijwe ko amashuri azatangira muri Nzeri 2020.
Amasomo atangwa, amasaha na radiyo atambukaho