Kubona umwanya mu burezi witwaje ruswa bigiye kuba amateka-REB

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Si rimwe si kabiri humvikanye abavuga ko bakoze ikizamini mu burezi ariko bakabura akazi batambamiwe na ruswa ivugwamo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) gitangaza ko ibyo bibazo bigiye kuba amateka bitewe n’impinduka zakozwe mu bijyanye no gukora ibizamini.

Ni bimwe mu byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa REB , Dr Ndayambaje Irenée ubwo yatangizaga ikorwa ry’ibizamini ryo gushaka abarimu basaga ibihumbi 28 bazigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu gihe amashuri azaba yongeye gutangira.

Agira ati “Ni uburyo bugamije ko n’ibyuho byariho biri ukwinshi, bishobora no kuva mu mitegurire y’ibizamini, mu mikorere y’abantu kuko abantu ari abantu. Ariko icyo nakwizeza ni uko ubu buryo burimo igisubizo, urabona ko inzego zose zikorera hamwe,  mu gihe urwego rumwe arirwo rwabyinjiragamo gusa. Turi kumwe na Meya, urwego rw’uburezi n’iz’umutekano. Byumvikane ko izo nzego zose iyo zahuriye hamwe n’ahari icyuho n’ahari intege nkeya n’ahari ikosa n’aho ryagiye rigaragara mu bihe byashize rirakosorwa. Uko bimeze aha i Musanze niko bimeze hirya no hino.”

Yongeraho ko ibi bizamini biri gukorerwa ku makayi nk’ayo mu bizamini bya leta. Umukandida yandika umwirondoro we ugahishwa, ukosora ntazi uwo akosora, amakayi azakosorerwa ku rwego rw’igihugu, ufite ikibazo abaze ayifashishije.

Dr Ndayambaje yongeraho ko kuba ibizamini bisigaye bitegurirwa ku rwego rw’igihugu, ari ukugirango ibitegurwa bibe bimwe ku barimu. Ni muri gahunda yo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inama y’abaminisiti yateranye tariki 28 Werurwe 2019 no gushimangira sitati nshya y’abarimu yatangajwe kuwa 16 Werurwe 2020, aho uburyo bwo kurambagiza abarimu, kubashyira mu myanya ndetse no kubacunga, bigomba kugirwamo uruhare n’inzego zitandukanye ariko ibizamini bigategurwa ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yunga mu rya Dr Ndayambaje ko ibibazo bya ruswa n’ibindi byavugwaga mu burezi bigiye kuba amateka kuko ngo nta kizajya gikorerwa mu bwiru.

Agira ati ” Mu by’ukuri nkeka ko icyo kibazo cyakagombye kuba amateka mu karere kacu. Ni ibintu bikorwa ku buryo buri wese ashobora kubona ibimukorerwa. Nabamara impungenge tuzakora uburyo bushoboka ku buryo icyo kintu kiba amateka, ibintu byo kuvuga ngo ubona umwanya kuko watanze ruswa, amafaranga. Ugomba kuwubona kuko ubizi kuko wabitsinze, nta kindi kintu gikwiye gutuma ujya imbere y’abanyeshuri utabitsindiye.”

Yungamo ko abatekereza ko bahabwa umwanya kuko batanze ikiguzi runaka, atari byo, kuko ngo icyo umuntu akwiye gutanga ari ukwerekana ko azi ibyo yabajijwe. Ikindi ni uko ngo icyuho cyashoboraga kugaragarira mu gikorwa cyo kuvana amanota ku makayi ashyirwa ku mpapuro ngo bizakorerwa mu ruhame.

Amanota y’abari gukora ibizamini muri iyi azajya hanze mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Ibi bizamini biri gukorwa ni icyiciro cya kabiri, icya mbere cyakozwe tariki 10 Ukuboza 2019.

Abakandida biteganyijwe ko bakora ibizamini basaga ibihumbi 35. Umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko bafite urutonde rw’abakandida 1067, mu gihe abarimu bakeneye ari 67.

Amakuru mashya ku bari gukora iki kizamini ni uko abazatsinda batabashije guhita babona umwanya bazajya bashyirwa ku rutonde rw’abazajya bahabwa akazi uko kabonetse. Ibi bizamini biri gukorwa mu Rwanda hose uretse muri Rusizi bari mu kato kubera COVID-19.