Zambia irihakana Sankara ushinja perezida wayo kubafasha gutera u Rwanda

Leta ya Zambia yahakanye ibirego Nsabimana Callixte (Sankara) ashinja perezida w’iki gihugu byo gutera inkunga umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi byo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Ni nyuma yuko ku wa mbere w’iki cyumweru ubwo Sankara yatangiraga kwiregura ku byaha aregwa, mu cyumba cy’urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, i Nyanza yavuze ko mu bitero umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi wagabye ku Rwanda babifashijwemo na Perezida Edgar Lungu wa Zambia.

Itangazo rya leta ya Zambia rivuga ko batunguwe n’ibyavugiwe mu rukiko kuri perezida Lungu.

Perezidansi ya Zambia ivuga ko inyomoza aya makuru yemeza ko ari ibinyoma, ikaba inasezeranya gukomeza umubano mwiza Zambia ifitanye n’u Rwanda.

Nubwo ari bwo bwa mbere muri uru rubanza  Sankara yavuzemo umukuru w’igihugu cya Zambia, umwaka ushize yari yavuze Uganda n’u Burundi. Mu nyandiko y’ibazwa rya Sankara yari yakwirakwiriye hirya no hino mu bihe byashize yagaragazaga Sankara asobanura uko bafashijwe na Lungu.

Nsabimana Callixte aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’izo nyeshyamba, ibyaha hafi ya byose yemera.

Sankara wireguye hakoreshejwe ikoranabuhanga ari aho afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali, yabanje kuvuga ko hari igihugu cyafashije umutwe wa FLN gukora ibitero ku Rwanda, umucamanza amubwira ko avuga byose kuko mu rukiko nta banga rihaba.

Nsabimana yavuze ko Zambia yabahaye 150,000$ biciye ku bucuti Perezida Lungu yari afitanye na Paul Rusesabagina, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nsabimana yemera ibyaha byose aregwa, uretse gushinga umutwe wa FLN, yavuze ko atari afite ubushake bwo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ko yahindutse ageze muri Afurika y’Epfo aho yari yaragiye kwiga amategeko.

Yavuze ko yahuriyeyo n’abantu bo mu ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress) barimo n’abari abasirikare, maze ngo bagahindura ibitekerezo bye, yabwiye urukiko impamvu zatumye ajya muri ibyo bikorwa.

Yavuze ko yabwiwe na Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya n’abandi bari abasirikare, ko Perezida Paul Kagame ari we wategetse guhanura indege yari itwaye Perezida Habyarimana.

Avuga ko bamubwiye ko Abagogwe bicwaga n’Inkotanyi bikitirirwa ingabo za Habyarimana.

Ko yabwiwe ko abasore bamwe basangaga Inkotanyi ku rugamba bicwaga bakubiswe udufuni.

Yavuze ko impamvu nyamukuru yamuteye guhinduka ari uko bamubwiye ko Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro muri jenoside, bishwe kandi hari abasirikare b’Inkotanyi bari muri CND (ahakorera inteko ishinga amategeko ubu) bashakaga kubarokora maze Paul Kagame akabyanga, ndetse ngo yabwiwe ko umusirikare wagerageje kwigomeka ngo ajyane na bagenzi be ku ngufu yatanze itegeko bakamwica.

Abajijwe n’umucamanza iki kibazo, Nsabimana yavuze ko uruhare yemera ari urwo mu rwego rwa ‘mobilization’ (cyangwa ubukangurambaga, ugenekereje mu Kinyarwanda).

Yavuze ko yahamagariye abantu kwanga ubutegetsi no gushyigikira umutwe wa FLN, gusa ko atawushinze cyangwa ngo agire uruhare mu gutegura igitero icyo ari cyo cyose.

Yavuze ko yemeraga intambara ku Rwanda, ariko iyo ntambara yategurwaga n’abakuru b’inyeshyamba bari bayobowe na Jenerali Sinayobye Barnabé.

Bwana Nsabimana yavuze ko ibitero byategurwaga bigakorwa n’inyeshyamba, ko we nk’umunyapolitiki atishimiye igitero cyahitanye abasivili mu ishyamba rya Nyungwe.

Nsabimana Callixte
Ubwo Sankara yerekwaga itangazamakuru

Nsabimana wumvikanaga avuga ko afite ipeti rya majoro, yavuze ko nta na rimwe hagabwe igitero ahari, ko ibitero byose byabaye ari mu birwa bya Comoros cyangwa muri Madagascar.

Nsabimana yavuze ko atigeze akora amasomo ya gisirikare, ko ipeti rya Major yarihawe na Jenerali Wilson Irategeka wabategekaga bose, ngo kuko uyu yamubwiye ko atari kuvugira inyeshyamba atumvikana nk’umusirikare, kandi n’umwungirije ari kapiteni.

Mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2019, ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko, Nsabimana yagiye ashinja inzego za gisirikare z’ibihugu by’u Burundi na Uganda gukorana no guhura n’abo mu mutwe wa FLN.

Muri uko kwezi, MRCD – ari nayo ifite umutwe wa FLN – yasohoye itangazo ivuga ko ibyo Nsabimana avuga ari ibyo yemeye nyuma yo kumara “ibyumweru bitatu akorerwa iyicarubozo rikaze”.

Iburanisha ritaha rizaba tariki 10 Nzeri 2020.