Umuryango wa Nkubili ufunze watakambiye Perezida Kagame

Umuryango wa Nkubili Alfred nyiri sosiyete ENAS umaze iminsi afunzwe, uratakambira Perezida Kagame ngo afungurwe.

Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko ba rwiyemezamirimo icyenda bafunzwe bakurikiranyweho miliyari 9 Frw zari zigenewe kugeza ifumbire ku bahinzi, ko dosiye yabo yamaze gukorwa ndetse yashyikirijwe Ubushinjacyaha, bwo bufite ububasha bwo kuyiregera urukiko.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko abarimo gukorwaho iperereza ari ba rwiyemezamirimo 12, ariko icyenda nibo bafunzwe aribo Itegeri Dieudonné (SOPAV), Rukumba Evariste, Uwagiriwaho Faustin (UCORIBU), Rugerinyange Laurent, Nibishaka Thadée (COAMV), Nsengiyumva Amon, Uzabakiriho Elias, Nsengiyumva Evariste na Nkubiri Alfred (ENAS).

Umuryango we ubicishije kuri twitter wanditse ubutumwa burebure utakambira Perezida Kagame ngo ‘amurenganure.’

Umukobwa we witwa kuri twitter Maryz-k yacishijeho ubutumwa avuga ko umuryango wa Nkubili umusaba umwinginga gusuzuma ikibazo se afitanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi akarenganurwa.

Nkubili ngo afungiye kuri sitasiyo ya RIB guhera tariki 29 Kamena 2020 kandi ngo “nta cyaha akurikiranyweho”

Agira ati “Nyakubahwa, data ntacyo atakoze ngo avugane na Minagri n’izindi nzego za leta bireba.”

Akomeza avuga ko se yasinye amasezerano yo kwishyura kwishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 55 kugirango afungurwe akabisinyira.

Iyo baruwa ngo yari gutuma ahabwa uburenganzira uturere 6 dusabwa kwishyura guverinoma ideni rijyanye n’ifumbire, ariko ngo yifashishwa nk’ikimenyetso cy’ubushinjacyaha.

Kuba u Rwanda ngo ari igihugu gikurikiza iyubahirizwa ry’amategeko, ngo ni kimwe mu bituma uyu muryango witeguye gutanga ibimenyetso kuri iyi ngingo.

Umuryango we uvuga ko se arwaye bikomeye ku buryo ngo yagombye kuba ari mu bitaro muri iki gihe afunzwe. Bagasaba ko yafashwa akivuza.

Isoko y’ikibazo cya Nkubili

Inkuru dukesha IGIHE yashatse kumenya imiterere y’ibyaha abaregwa bakuriranyweho, ihera kuri Nkubiri Alfred ufite sosiyete ENAS imenyerewe mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda.

Ikigo ENAS (Entreprise Nkubili Alfred & Sons) kigaragaza ko cyatangiye gukora akazi ko kugeza ifumbire ku bahinzi mu mwaka wa 2009, ari naho haturuka miliyari 2 na miliyoni 36 Frw uyu rwiyemezamirimo aregwa.

Hakizimana Joseph ushinzwe amasoko muri ENAS, yavuze ko gukwirakwiza ifumbire babitangiye mu mwaka wa 2009, bikomeza mu 2010, 2011 na 2012. Hagenderwaga ku masezerano y’ubufatanye hagati ya ENAS, Minagri n’Akarere bakoreramo.

Hakizimana yagize ati “Inshingano twari dufite kwari ugufata ifumbire kandi tukayishyikiriza abahinzi ku gihe. Twarabikoze, tukishyurwa imirimo twakoze tugeza ifumbire ku bahinzi, twamara kuyigezayo hakaba igikorwa cyo kuyitanga, abahinzi bakazishyura ari uko umusaruro ubonetse.”

Iyo fumbire yavaga mu bubiko bwa Minagri yayitumizaga mu mahanga, rwiyemezamirimo akayifata ku ideni, akazishyura ari uko abahinzi bejeje bakagurisha umusaruro, rwiyemezamirimo akabona amafaranga yishyura Minagri, hakavamo n’igihembo cy’umushoramari wayigejeje mu bahinzi, ari byo ENAS yakoraga.

Hakizimana ati “Ibyo twarabikoze, ariko twayigezagayo akarere kagakurikirana ibikorwa byo kwishyuza abahinzi. Aho rero niho byagiye bigoranira, akarere kananirwaga kuzuza inshingano, abahinzi ntibishyure ya fumbire bagurijwe, bagasigaramo amafaranga kuri buri gihembwe cy’ihinga bakagenda bayasigaramo, noneho kugeza mu 2012 Minagri ibona hari amafaranga yagiye asigaramo, isubira inyuma aba ari twe iyishyuza, ayo yasigaye mu bahinzi.”

Kugeza ubu ENAS Minagri iyishyuza miliyari 2 na miliyoni 36 Frw, mu gihe iki kigo kivuga ko ari amafaranga atarishyuwe n’abahinzi, bigatuma nacyo kitabona miliyoni 407 Frw z’imirimo cyakoze gikwirakwiza ifumbire itarabashije kwishyurwa.

Hakizimana yakomeje ati “Minagri ivuga ko tugomba kuyishyura byanga bikunze, noneho nyuma akaba ari twe tujya gukurikirana abahinzi kandi mu masezerano harimo ko tugomba kwishyura Minagri ari uko abahinzi bishyuye, ariko yo iravuga ngo tubanze tuyishyure, noneho nyuma abe ari twe tuzajya kwikurikiranira abahinzi, kandi siko byari biri mu masezerano.”

Amasezerano yagiye ahinduka bitewe n’imyaka

Mu 2010 ENAS niyo yagombaga kwishyuza abaturage bejeje, mu gihe mu myaka ya 2009, 2011 na 2012, uturere twagombaga kwishyuza abaturage bahawe ifumbire, bakagenda bashyira amafaranga kuri konti zo muri Sacco nk’uko ENAS ibivuga.

Niho ENAS ngo yari gukura amafaranga ikishyura Minagri ifumbire yahawe ku ideni, nayo ikabona kwishyurwa imirimo yakoze yo kugeza ifumbire ku bahinzi.

Haba mu 2010 ku gihe ENAS yagombaga kwiyishyuriza cyangwa ku yindi myaka ivuga ko hari kwishyuzwa ku bufatanye n’uturere, ngo hari abaturage bagiye basigarana amafaranga menshi, bigatuma kwishyura Minagri bidashoboka.

Kuva mu 2009, ENAS yatangaga ifumbire ku baturage mu Karere ka Kirehe gusa, bigeze mu 2012 uturere turongerwa tuba dutandatu, hazaho Kirehe, Ngoma, Kayonza, Rwamagana, Nyagatare na Gatsibo.

Hakizimana yakomeje ati “Izo miliyari twishyuzwa ziva muri utwo turere twose muri iyo myaka yose, kandi zagombaga kuboneka ari uko uturere tugiye tukishyuza abaturage nk’uko amasezerano yari ari, kuko twebwe nta n’uburenganzira twari dufite ngo tujye mu baturage tujye kubishyuza igihe akarere kemeye kakavuga ngo ni twebwe twishingiye abaturage, ni twebwe tuzabishyuza, nibatishyura twebwe tuzabaha amafaranga yanyu.”

ENAS ivuga ko abaturage benshi batishyuye, ndetse “na Minagri twajyanye no ku makonti tujya kureba, turagenzura n’Akarere gahari, ariko tuza gusanga barishyuje nka 40%, 60% akiri mu bahinzi.”

Mu 2011 abaturage barasonewe, ENAS irishyuzwa

Hakizimana avuga ko mu mafaranga bishyuzwa harimo n’ayo Minagri itahawe mu 2011 n’abahinzi bo mu Karere ka Kirehe, kuko kavuyemo izuba rikomeye, abaturage bahawe amafumbire ntibeza, ku buryo Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yabahaye inkunga y’ibiribwa.

IGIHE yabonye ibaruwa uwari Meya wa Kirehe, Murayire Protais, yandikiye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ku wa 6 Mutarama 2011, anaha kopi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, asabira abaturage gusonerwa kwishyura amafumbire.

Muri iyo baruwa avuga ko bateganyaga guhinga ibigori kuri hegitari 25 000, ariko kubera ibura ry’imvura hahinzwe hegitari 20.143,5, nabwo bigaragara ko abaturage batazasarura kubera ibura ry’imvura.

Yakomeje ati “Madamu Minisitiri, nyuma y’ibyo bibazo by’ibura ry’imvura turabasaba ko abaturage bahawe ifumbire yo gukoresha mu bigori (DAP na Urée) basonerwa kwishyura iyo fumbire kuko nta musaruro bazabona.”

Muri icyo gihe ngo kuko abaturage batagombaga kwishyura kandi ENAS yarakoresheje amafaranga yayo mu gukwirakwiza no kubika amafumbire, Minagri yarabahamagaye ibabaza uburyo ifumbire yakwirakwijwe, babarana amafaranga bakoresheje hagati aho, irayabishyura birarangira.

Nubwo bishyuwe amafaranga yakoreshejwe mu gukwirakwiza ifumbire, ikiguzi bayihereweho cyagumyeho kandi batazajya kwishyuza abaturage bayihawe.

Hakizimana yakomeje ati “Ariko ubu tugiye kubona muri izi miliyari 2 Frw batwishyuza, dusanga ayo mafaranga yose y’iyo fumbire bayagaruyemo ngo nayo tuyishyure kandi barasoneye abaturage.”

Icyo gihe ENAS ngo yari yarafashe muri Minagri ifumbire ifite agaciro ka miliyari 1 Frw yahawe abahinzi, ari nacyo gice kinini cy’amafaranga ENAS yishyuzwa.

Hakizimana yakomeje ati “Ayo mafaranga aracyari mu bahinzi yose, nubwo twahaguruka twasanga koko abahinzi bayafite n’ubundi.”

“Ntabwo twakagomye kuba tubazwa izi miliyari kuko hari amwe yakagombye kubazwa uturere kuko nitwo twakoze ikintu cyo kwishyuza kandi nitwo twishingiye abahinzi ko nibaramuka batishyuye aribo bazishyura ayo mafaranga, nk’ayo yagombye kubazwa uturere, ariko yose barayatubaza twebwe nka ENAS.”

Hakizimana avuga ko mu mwaka wa 2010 ubwo bari bafite inshingano yo kwishyuza, hari ubwo bagiye mu baturage kubishyuza, ubuyobozi bubasaba kuba babihagaritse.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri ENAS, Wendy Irame yakomeje ati “Twajyaga kwishyuza bakatubuza, bakatubwira bati ntabwo mwakwishyuza abaturage nta mafaranga bafite, ariko twe bagategereza ko twakwishyura amafaranga dufitiye Minagri, ariko twajya kwishyuza abaturage dufitanye amasezerano, dufite n’uburenganzira bwo kuba twagurisha ibyabo, bakatubuza.”

Nyuma yo gufatwa, ENAS ivuga ko umuyobozi wayo yasabwe gutanga ingwate ya miliyoni 55 Frw ngo akurikiranwe adafunzwe, atanga sheki yazo ariko ntiyarekurwa.

 

ENAS ivuga ko yitabaje Minaloc ngo ibafashe uturere twishyure, ntibyakunda

Hari benshi batishyuye

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ENAS yakoreyemo igihe kinini, Muzungu Gerald, avuga ko hari abaturage benshi batishyuye amafumbire bahawe kugeza magingo aya, nubwo adafite amakuru menshi kuri iki kibazo kuko cyabaye mbere ya manda ye.

Yabwiye IGIHE ati “Barahari, hari abagiye bahabwa amafumbire, hakaba igihe cy’izuba ryagiye riva inahangaha mu myaka yatambutse, ntibabone umusaruro.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ntabwo yifuje kugaruka ku ruhare rwayo muri iyo mikoranire cyangwa ibivugwa na ba rwiyemezamirimo, kuko ari ikibazo kirimo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Umuyobozi wa Porogaramu Ishinzwe Gukusanya no gutanga amakuru ku buhinzi n’ubworozi muri Minagri, Eugene Kwibuka, yabwiye IGIHE ko “abantu bakwiye gutegereza ibizava mu iperereza kuko ari ikibazo kirimo gukurikiranwa n’inzego bireba.”

Nyuma y’umwaka wa 2012 imitangire y’amafumbire yaje guhinduka, ba rwiyemezamirimo aho gukomeza guhabwa ifumbire na Minagri, begurirwa kujya bayirangura mu mahanga bakayigurisha abaturage.

Aho naho ariko hajemo ibibazo by’uko hari ifumbire yinjizwaga mu gihugu itujuje ubuziranenge, ndetse hari ba rwiyemezamirimo babikurikiranweho barimo Nkubili, ariko yaje kugirwa umwere nyuma y’igenzura ryakozwe mu gihugu hose, bikagaragara ko n’indi fumbire ihari ifite ubuherere buri hasi.

Uburyo bwahise butangira gukoreshwa kugeza magingo aya ni ubuzwi nka ’Nkunganire’, aho leta ifasha abahinzi kubona inyongeramusaruro kuri ba rwiyemezamirimo bishyuye amafaranga make, leta ikabatangira 40% y’ikiguzi nabo bakiyishyurira 60% asigaye.

Rwiyemezamirimo azajya kwishyuza cya gice cya leta muri Minagri yitwaje urutonde rw’abahawe ifumbire. Ni buryo nabwo buvugwamo amanyanga akomeye, y’ibigo bimwe byishyuza leta ku bantu batahawe ifumbire, izo ntonde zigakorwa mu buriganya n’abashinzwe ubuhinzi.

 

ENAS ivuga ko amasezerano yateganya ko abaturage nibatishyura, leta izabishyurira

 

ENAS ivuga ko hari amafaranga abaturage basonewe, yo ikayishyuzwa

 

ENAS ivuga ko ifumbire yashyirwaga mu maboko y’uturere, bityo dufite uruhare mu kwishyuza abayihawe

 

ENAS ivuga ko yagiye itunga agatoki amanyanga mu bucuruzi bw’ifumbire, ku buryo itari kujyamo nayo

Umukobwa wa Nkubili