Kirehe: Yafashwe yibana imyenda ya polisi iriho amapeti

Umusore w’imyaka 19 yafashwe mu rukerera ari kwiba yambaye imyenda ya polisi y’u Rwanda iriho amapeti.

Uyu musore w’imyaka 19 yafatiwe mu karere ka Kirehe mu murenge wa Nyamugari  mu kagari ka Bukora ahagana saa munani zo mu rukerera nkuko ubutumwa bwahererekanyijwe bubigaragaza.

Iyi myenda yariho ipeti rya inspector of police (IP) [ni ukuvuga inyenyeri ebyiri ku myenda]. Abaturage bavuze ko asanzwe ari umujura ruharwa. Yajyanywe gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamugari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari, Iyamuremye Antoine avuga ko  uyu musore yatawe muri yombi n’abaturage, bashakishaga ihene bibwe. Abo baturage nibo bamusanganye iyo myenda ya polisi  yambaye na kamambiri anafite izo hene ebyiri bityo bamuta muri yombi. Abaijiwe aho yavanye iyo myenda yababajije ko yayitoraguye.

Iyi nkuru turacyayikurikirana…..