Umunyarwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwika kiliziya mu Bufaransa

Umunyarwanda w’imyaka 39 akurikiranyweho uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo y’i Nantes mu Bufaransa.

Uyu mugabo ngo yabanje gukurikiranwa ari iwe kuwa Gatandatu nyuma umushinjacyaha avuga ko yatawe muri yombi ku Cyumweru. Ubusanzwe ngo yari umukorerabushake muri iyi diyoseze.

Kuwa Gatandatu umushinjacyaha witwa Pierre Sennes yavuze ko iyi kiliziya ijya gushya hari ibishashi bitatu by’umuriro byayigaragayeho. Inkongi y’umuriro yangije igisenge cy’iyi kiliziya imwe mu zifite amateka zubatswe mu kinyejana cya 19.

Nta byinshi byatangajwe ku mwirondoro w’uyu munyarwanda n’amakuru ku ruhare yaba akurikiranweho.

Iyi kiliziya ya Saint-Pierre-et-Saint-Paul ubwo yafatwaga n’iyo nkongi yazimijwe n’abantu barenga 60. Iki kibazo kibaye nyuma yuko hashize umwaka indi nkongi yibasiye kiliziya Notre-Dame de Paris, imwe mu nyubako z’amateka y’ahahise h’u Bufaransa.

Iyi nyubako y’i Nantes mu 1972 nabwo yigeze kwibasirwa n’inkongi yakongoye igisenge cyayo, ifungwa mu gihe cy’imyaka itatu iri gusanwa.

French police detain Rwandan man over Nantes cathedral blaze – reports

Loading