Umunyarwanda wari ukurikiranweho gutwika kiliziya mu Bufaransa yarekuwe

Umunyarwabda w’umukorerabushake muri diyoseze ya Nantes mu Bufaransa usanzwe ari n’umuhereza wari uherutse gutabwa muri yombi akurikiranweho gutwika kiliziya yitiriwe mutagatifu Pawulo na Polo yarekuwe.

Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) dukesha iyi nkuru bitangaza ko uyu munyarwanda w’ impunzi mu Bufaransa ari we wari ushinzwe gukinga iyi kiliziya kuwa gatanu ubwo yashyaga. Ibi byatumye afungwa ari kubazwa ku by’iyo nkongi yayibasiye.

Yaje kurekurwa nta kongera gukurikiranwa nkuko byatangajwe n’umushinjacyaha wari muri iki kibazo, wemeje ko nta ruhare rwe rugaragaramo.

Ibyo kudakurikiranwa ukundi binemezwa na avoka w’uwo munyarwanda Me Quentin Chabert.

Inkuru bifitanye isano: Umunyarwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwika kiliziya mu Bufaransa