Kamonyi: Abanyeshuri bishimiye kuruhuka urugendo rurerure bakoraga bajya ku ishuri

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Nyiramajyambere [izina twahisemo kumwita] ni umukobwa w’imyaka 12 wiga ku ishuri Groupe Scolaire St Etienne Sheli riherereye mu murenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi.

Uyu mukobwa abyuka saa kumi n’imwe z’igitondo agatangira kwitegura ngo ajye kuri iryo shuri yigaho mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Kugera ku ishuri ngo bimutwara isaha, igihe avuga ko ari kinini ariko yamaze kumenyera.

Mu mezi ashize yatunguwe n’inkuru yakiriye neza ko hafi y’iwabo ahitwa ku Rugogwe mu kagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi hagiye kubakwa amashuri.

Ibyo yumvise byabaye impamo, uyu munsi amashuri yarubatswe ndetse asigaje gusakarwa. Hubatswe ibyumba 15.

Nyiramajyambere avuga ko byamunyuze. Ati “Nabyakiriye neza rwose, kubera ari hafi. Nishimiye ko ngiye kuruhuka urugendo nakoraga.”

Uyu mukobwa avuga ko aho yiga rimwe na rimwe agerayo yakererewe, yananiwe, yanataha agahita yiryamira atize.

Gusa ngo ibyo ntibyamubuzaga gutsinda kuko mu mwaka ushize, ubwo yigaga mu mwaka wa kane, yabaye uwa 6 mu gihembwe cya mbere, icya kabiri aba uwa 3 ndetse no mu cya gatatu yongera kuba uwa 3.

Afite icyizere ko namara kuruhuka urugendo yakoraga agiye kwiga, ubwo aziga hafi azakomeza kuza imbere mu myanya, ari nako yongera amanota.

Bagenzi be biga kuri Groupe Scolaire Runda/Isonga batuye ku Rugogwe bavuga ko bakoresha hagati y’iminota 45 n’isaha bajya kwiga, nabo babona ko ari kure, bityo bagerayo bananiwe ntibabone uko biga neza.

Umwe muri bo wiga mu mwaka wa gatanu ati ” Tujyayo ariko turavunika. Hari n’igihe dusanga etude(gusubiramo amasomo) yarangiye. Urumva uba uhombye. Bizadushimisha nitwiga hano hafi, tuzajya twiga tutananiwe. Ahantu tuzajya dukoresha umunota umwe.”

Ni byiza ko twatangirira ku Rugogwe. Nifuza hano haruguru kuko ari hafi hatworohera.

Abana baragenda ariko baravunika bagera ku ishuri bananiwe, amasaha ya etude ugasanga yagucitse. Abana bana bavuga ko bizabafasha kunguka ubumenyi ku gihe batananiwe.

Ababyeyi bo muri aka gace bafite abana bigaga aho bavuga ko ari kure, bafite icyizere ko abana babo baziga kuri iki kigo kibegereye, bakaruhuka urugendo, bakajya babona n’umwanya wo kubafasha mu mirimo itandukanye batabona uko bakora kubera gukora urwo rugendo.

Iby’inzozi z’aba bana biraje ishinga leta y’u Rwanda ifite intego yo kubaka ibyumba bisaga ibihumbi 30 hirya no hino mu gihugu.

By’umwihariko mu karere ka Kamonyi harimo kubakwa ibyumba 663, harimo 229 byubakwa ku nguzanyo ya Banki y’Isi n’ibindi bisanzwe byubakwa ku ngengo y’imari isanzwe ya leta 434. Ibi byumba biri kubakwa kuri site 101, nkuko bivugwa n’Uwamahoro Priscah, umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Avuga ko kubaka aya mashuri bigamije kugabanya ingendo ndende abanyeshuri bajyaga bakora ndetse no kugabanya ubucucike.

Ati ” Iri turiho urabona ko ari site nshyashya, twongeyemo ngo dufashe abana twavuga ko bakoraga ingendo ndende mu birometero nka bitanu ngo tubagabanyirize bajye mu birometero nka kimwe cyangwa bibiri, ariko urabona ko hari n’abo amashuri ari mu mbere.”

Ku byumba byubakwa ku nkunga ya banki y’Isi biri ku kigero kiri hejuru ya 80%, ibindi biri ku kigero kigera hejuru ya 65%.