Hari impinduka zitezwe bitewe n’abana batsinze amarushanwa ya Andika Rwanda

Abagize umuryango nyarwanda cyane cyane abana bashobora gukurana umuco wo kwandika no gusoma neza ikinyarwanda bitewe no kwigana no kurebera kuri bagenzi babo bakunda uyu muco bitabira amarushanwa yo kwandika yitwa Andika Rwanda.

Ni muri urwo rwego, Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), gifatanyije n’umuryango nterankunga w’abaturage ba Amerika (USAID/Soma umenye), batangaje abana 30 baturuka mu turere twose batsinze aya marushanwa.

Ubwo hatangazwaga abatsinze kurusha abandi, umuyobozi mukuru wungirije wa REB, Tusiime Angelique yavuze ko hari abana bazajya barebera kuri bagenzi babo banditse ibi bitabo maze bakurane umuco wo kwandika barebeye kubo bakomoka mu karere kamwe, usange abana babigize umuco.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko aya marushanwa agamije gukundisha abanyarwanda; abana muri rusange uwo muco wo kwandika no gusoma , kandi bikazafasha n’abasha gusoma kubona ibihangano bibanogeye.

Mu gihe hari uwashidikanya.ku kuba ibyo bihangano ari iby’abana koko, Tusiime avuga ko inyandiko y’umwana n’iy’umuntu ukuze zibasha gutandukanywa, bityo iyo basuzumye ngo basanga ari abana biyandikira.
Ibihangano byatoranyijwe bizakomeza kunononsorwa n’inzego zibishinzwe zo muri USAID Soma umenye na REB, bizakwirakwizwe mu mashuri hirya no hino mu Rwanda.

Aya marushanwa yatangiye mu 2014 ahuza abana biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, bandika mu kinyarwanda. Ibihangano byabo bigenewe abana biga mu mashuri abanza kugera mu mwaka wa gatatu.

Kwamdika ibi bitabo, bizafasha kandi mu guhangana n’ikibazo cy’abana usanga barangiza amashuri abanza batazi kwandika no gusoma neza ikinyarwanda.
Ibi biratanga umusaruro ukurikije urugero rw’umwana watunguranye mu batsinze aya marushanwa.

Ni umukobwa w’imyaka 7 wabaye uwa mbere mu karere ka Rulindo biciye mu muvugo yanditse yise “ Reka guhohotera umwana”. Muri rusange abatsinze biganjemo abakobwa babaye 21 mu gihe abahungu ari 9.

USAID Soma Umenye itangaza ko uzakomeza gushyigikira iki gikorwa igamije gufasha umwana w’umunyarwanda, gukura azi neza ururimi rwe kuko ari iby’ingenzi ku mwana, kumenya kwandika, gusoma no gutekereza mu rurimi rwe nk’uko byemezwa n’Umuyobozi ushinzwe uburezi muri USAID, Luann Gronhovd.

Gukundisha abana uyu muco, USAID ibiharanira ibicisha mu bikorwa bitandukanye ikora birimo aya marushanwa, gutanga ibitabo ku masomero ari hirya no hino mu gihugu n’ibindi.

Ibihangano byatoranyijwe bizatunganywa nyuma bikwirakwizwe mu mashuri, ari nako ababihanze bahembwa.


Ntakirutimana Deus