Kamonyi: Umwana w’imyaka 9 yakuwe mu bikari yitabira kwiga

Ishimwe Clementine wo mu murenge wa Ngamba, mu karere ka Kamonyi arashima abakangurambaga bo gusoma bamukuye mu bikari maze akajya kwitabira ihuriro ryo gusoma n’abandi bana badafite ubumuga.

Ishimwe Clementine afite imyaka 9 y’amavuko akaba yaravukanye ubumuga bw’ingingo. Akaba agendera mu kagare iyo agiye mu ihuriro.

Uyu mwana avuga ko akunda bagenzi n’ abakangurambaga be babana mu ihuriro ryo gusoma, bitewe nuko bamufasha kuhagerera igihe.

Agira ati:”Nkunda Denise(mugenzi we) na Claudine(umukangurambaga) kubera ko bamfasha kugera ku ishuri no mu ihuriro ryo gusoma rya Masogwe”.

Ababyeyi be bakundaga kumusiga mu rugo wenyine mu gihe bagiye mu mirimo, bityo bigatuma yigunga. Ibi bikamugiraho ingaruka zo kutisanzura mu bandi bana.

Umukangurambaga wo gusoma ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Masogwe, ari naho uyu mwana yiga (mu mwaka wa mbere) , Cyuzuzo Claudineavuga ko batangiye kumusura no kuganira n’ababyeyi be nyuma yo kumenya ko yirirwa mu rugo wenyine. Muri Kamena 2018, yatangiye kwitabira ihuriro ryo gusoma maze bimutera inyota yo kujya gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza muri Mutarama 2019.

Ati “Tukimara kubimenya twatangiye kumusura no gukangurira ababyeyi be bamuduhe ajye yitabira ihuriro ryo gusoma. Ubu amaze kumenya gusoma ikinyarwanda kandi afite umuhate wo kwiga”.

Kuba guverinoma y’u Rwanda yarihaye intego yo guteza imbere uburezi budaheza, umushinga wa Mureke Dusome nawo wafashe iya mbere mu gushyigikira iyi gahunda ibinyujije mu mahuriro yo gusoma.

Ishimwe avuga ko afite intumbero yo kuba uwa mbere mu ishuri ndetse no kuba umukire kugira ngo ajye yita ku bana bafite ubumuga.

Cyuzuzo Claudine umwigisha gusoma no kwandika ikinyarwanda avuga ko inzozi ze azazigeraho mu gihe yitaweho by’umwihariko cyangwa akajyanwa mu bigo byihariye bifasha abana bafite ubumuga.

Ati “Turifuza ko uyu mwana yafashwa kujya kwiga mu bigo byigamo abana bafite ubumuga, kubera ko afite imbogamizi z’uko umuryango we utabona ubushobozi bwo kumwigisha”.

Akomeza avuga ko ihuriro ryo gusoma ryamufashije kwisanzura muri sosiyete nyarwanda nyuma yo kumwereka ko nawe ashoboye, ati:”Akigera hano ntiyisanzuraga bitewe nuko yabonaga bagenzi be bicaye hasi naho we akiga yicaye mu kagare. Icyo twakoze,….twazanye intebe maze akajya yicarana n’abandi bana. Abarimu be batubwira ko asigaye akina n’abandi bana kandi agasubiza mu ishuri”.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko u Rwanda rufite abanyeshuri bafite ubumuga bagera ku 30,899 biga mu mashuri y’incuke,abanza n’ayisumbuye, mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko habarirwa abana bafite ubumuga 87,239 mu gihugu hose bari mu kigero cy’imyaka 3-18. Ibi bigaragaza ko hakiri umubare munini w’abana bafite ubumuga batiga.

Ntakirutimana Deus