Abanyarwanda barashishikarizwa gusoma ibitabo kuko byihishemo ubukungu

Abanyarwanda barashishikarizwa gusoma ibitabo kuko byihishemo ubukungu buzatuma bageta ku iterambere rirambye.

Arabitangaza mu gihe abatuye mu murenge wa Kinoni mu karere ka Burera bahagurukiye kumenya gusoma no kwandika biciye mu kugana amashuri yigisha abakuze, aba bagaragaza ko baguhura n’inzitizi z’uko aya mashuri adahagije, bagasaba ko yongerwa, babisabye ubwo hasozwaga icyumweru cyo gusoma no kwandika muri aka karere.

Abatuye muri aka gace bayobotse Sunzu yacu (Sunzu Library and Community Center), aho bigira gusoma no kwandika ndetse abakuze barangije kwiga bakaba biga mudasobwa.

Abarangije kwiga gusoma no kwandika na mudasobwa

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe gusoma no kwandika, bavuze ko gusoma no kwandika ari umurage w’ubukungu utakwiye gukereswa.

Umuyobozi w’agateganyo w’inkoranyabitabo y’Igihugu mu kigo gishinzwe inkoranyabitabo n’ishyinguranyandiko ry’igihugu (RALSA), Nyirabahizi Beatha ashishikariza abanyarwanda gukunda gusoma ibitabo kuko hihishemo ubukungu ntagereranywa.

Ati ” Kuri ubu kugira ngo utere imbere ni uko uba ufite amakuru kandi byose biva ku bumenyi bushingiye ku kumenya gusoma no kwandika, ntiwashobora korora cyangwa guhinga kijyambere utafashe ibitabo bitandukanye bibivugaho ngo ubisome n’ikoranabuhanga ryakuyobora, ariko ibyo byose utabizi iterambere ryamugora.”

Avuga ko leta ifite gahunda yo gukwirakwiza amasomero hirya no hino mu gihugu. Ku ikubitiro ngo hazatangizwa amasomero 30 azubakwa kugeza mu 2024, ariko yunganirwa n’andi ari hirya hino mu gihugu, mu gihe ngo ari mu gihugu yujuje ibisabwa nk’uko ibarura ryakozwe ryabigaragaje ari 67.

Abahawe impamyabushobozi z’uko basoje aya masomo bavuga ko bahombaga cyane kubera kutamenya gusoma no kwandika. Bavuga ko bageraga ku byapa ntibamenye icyo bivuga, mu gihe ngo ku isoko nabwo bibwaga ntibabimenye.

Ibi byemezwa na Nyiramana Beatrice w’imyaka 37 y’amavuko wavuze mu izina rya bagenzi be.

Mugenzi wize ibyanye na mudasobwa avuga ko yajyaga ayibona akayitinya akumva ko imenywa n’abahanga ariko ngo yarabigerageje, ubu azi porogaramu zayo nka microsoft word na power point.

Uretse aba kandi hari abana bagiye bigishwa porogaramu zitandukanye za mudasobwa, bitezeho kuzabyaza umusaruro.

Akarere ka Burera kavuga ko gafite amasomero yigisha abakuze gusoma no kwandika 224.  Aya masomero yarangijwemo n’bakuze bagera ku 5527 binyuze  muri gahunda ya Mureke Dusome. Ibi bikorwa bigerwaho ku bufatanye bwa leta n’abafatanyabikorwa barimo amadini n’amatorero.

Ntakirutimana Deus