Leta y’u Rwanda mu ngamba zo guteza imbere ireme ry’uburezi

Kwigisha abato ururimi rw’ikinyarwanda bakarumenya neza, kwigisha abakuru kumenya gusoma no kwandika ndetse no kongera ibikoresho bifasha mu kunoza izi gahunda ni bimwe mu biri kunozwa mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi, Dr Isaac Munyakazi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Kane tariki 5 Nzeri mu myiteguro y’umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma no kwandika.

Munyakazi avuga ko hari ingamba zo kongera ibitabo by’ikinyarwanda mu mashuri abanza ku buryo buri munyeshuri wiga mu cyiciro cya mbere cy’aya mashuri azajya yiga afite igitabo cy’ikinyarwanda.

Ati”Gahunda dufite muuri uyu mwaka turi kwinjiramo ni uko buri mwana azaba afite igitabo cye cy’ikinyarwanda, mu gihe bajyaga bagisangira. Bizagabanya umubare w’abana batazi gusoma no kwandika.”

Ibi bitabo kandi ngo biri kwandikirwa mu Rwanda ku buryo inyandiko yabyo iri mu buryo bworohera abakoresha ikoranabuhanga ndetse n’uburyo bwo kongera kuba byakwifashishwa bibaye ngombwa.

Ikindi kiri gukorwa ni uko ngo abarimu bigisha ikinyarwanda bari guhugurwa kandi kenshi.

Ibindi biri gukorwa ni ukongera amashuri hubakwa amashya ku buryo hazubakwa ibyumba bisaga ibihumbi 11 mu myaka itatu.

Kubaka ibi byumba ngo bizagabanya umubare w’abanyeshuri mu cyumba, hirindwa ubucucike. Ikindi kizibandwaho ni ukongera amasaha abana bazajya bamara mu ishuri.

Ibiri gukorwa ngo bizafasha kugabanya umubare w’abana bivugwa ko barangiza amashuri abanza batazi gusoma. Ku bijyanye n’imibare ivugwa, Dr Munyakazi avuga ko hagomba ubushakashatsi ngo harebwe niba koko hari abayarangiza batabibasha.

Ibi byose kandi ngo bizajyana no gukomeza kugabanya umubare w’abakuze batazi gusoma no kwandika.

Minisitiri ushinzwe umuco na Siporo Nyirasafari Esperence avuga ko mu gihugy hazongerwa amasomero y’abakuze yiyongera ku yandi 67 yujuje ibisabwa ari hirya no hino mu Rwanda.

Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika bafite imyaka kuva kuri 15 kuzamura ni 73%, mu gihe abari hagati y’imyaka 15 na 24 ari 86.5%.

Ntakirutimana Deus