Leta mu rugamba ruhangana n’imvugo ko ‘Ushaka guhisha umunyarwanda ashyira mu gitabo’ 

????????????????????????????????????

Abanyarwanda ngo ntibakunze gusoma no kwandika, nyamara ngo ibyo baasoma birimo ibitabo byihishemo ubukungu babyaza unusaruro bukabateza imbere, ni muri urwo rwego leta y’u Rwanda yifuza ko gusoma biba umuco uranga buri wese, ihangana n’imvugo ko ‘Ushaka guhisha umunyarwanda ashyira mu gitabo’.

Akamaro ko gusoma, uko bihagaze mu Rwanda n’inyungu zabyo byagarutsweho mu karere ka Nyamagabe ku Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019 ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Gusoma no Kwandika, hanatangizwa ukwezi kwahariwe iki gikorwa.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance avuga ko gusoma bifite akamaro cyane bityo abanyarwanda bakaba bakwiye kubigira umuco. Agaragaza ingamba zafashwe, ziramutse zishyizwe mu bikorwa zikaba zahangana n’imvugo bavuga ku Banyarwanda ngo ‘Ushaka guhisha umunyarwanda ashyira mu gitabo’.

Ati “Dushaka gushimangira ko gusoma no kwandika nabyo bikwiye kuba umuco uturanga nk’abanyarwanda; urasoma ukunguka ubumenyi, wakwandika ukabusangiza abandi, ibi kandi birashimangirwa n’insanganyamatsiko yemejwe uyu mwaka igira iti ‘Gusoma, kwandika mu ndimi zitandukanye ni isoko y’ubumenyi’.”

Muri uku kwezi ngo hari ibizakorwa bigamije gushimangira uyu muco. Bizajyana kandi n’ukwezi k’umuco kwatangijwe mu mashuri mu Rwanda. Asobanura ko ibizakorwa bigamije gukundisha abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange umuco nyarwanda, indangagaciro na kirazira byawo, bagakura bibaranga.

Ati “Mu Rwanda by’umwihariko tuwizihije dutangiza ibikorwa bizamara ukwezi bigamije guteza imbere no gushimangira umuco wo gusoma no kwandika mu gihugu cyose. Birahura kandi n’igikorwa cyatangijwe cy’ukwezi k’umuco mu mashuri kigamije gukundisha abana, abanyeshuri umuco wacu, kigamije kubigisha ibiranga umuco wacu no kuwubatoza kugira ngo bakurane indangagaciro zawo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi avuga ko abanyarwanda bazakomeza gushishikarizwa uyu muco bakawugira uwabo, yibutsa ababyeyi ko bagomba kuwutora bakanawutoza abana babo.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bavuga kuri uku kwezi, Munyakazi yagarutse ku ngamba zihari zo gufasha abana; abanyeshuri gukurana umuco wo gusoma. Avuga ko guhera muri uyu mwaka w’uburezi buri munyeshuri wiga mu mashuri abanza; mu cyiciro cya mbere azahabwa igitabo cye cy’ikinyarwanda. Ibyo ngo bizabakundisha gusoma babigire umuco. Hazubakwa kandi ibyumba by’amashuri bituma abanyeshuri biga bisanzuye, mwarimu agakurikirana n’umubare muto wabo.

Mu kurwanya imvugo y’uko ushaka guhisha umunyarwanda ashyira mu gitabo, Dr Munyakazi avuga ko aherutse kugurira umwana shokola ariko akayimushyirira mu gitabo kugirango ayirye ariko anasoma icyo gitabo; dore ko ngo nyuma yamubajije ibyanditsemo.

Minisitiri Nyirasafari (wambaye ikanzu imbere, iburyo bwe hari Dr Isaac Munyakazi, ukurikiwe na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman ukunze kugaragara kenshi afite amatsiko yo kumenya ikinyarwanda, dore ko akunda kukivugamo akanacyandikamo asobanura ko igihugu ahagarariye gitanga umusanzu mu gufasha abana kumenya no gusoma neza mu rurimi rwabo, kuko ari isoko y’ubumenyi kandi ko uwakizemo akakimenya, bimufungura kumenya indimi z’ahandi ntibimugore. Yiyemeje kandi ko batazahwema kubiharanira. Amerika ifasha u Rwanda muri gahunda z’uburezi bujyanye n’iki cyerekezo biciye mu mishinga nka USAID Soma umenye, Mureke dusome n’iyindi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Isi yagenwe n’ishami rya Loni ryita ryita ku burezi, ubumenyi, siyansi n’umuco (UNESCO ) igira iti “Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye”. Mu gihe u Rwanda rwihaye igira iti “Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye ni isoko y’ubumenyi”.

Muri uyu muhango kandi hahembwe abana 30 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bahize abandi mu marushanwa yo kwandika neza inkuru mu rurimi rw’ikinyarwanda mu bihangano bitandukanye yiswe Andika Rwanda. Abatsinze aya marushanwa bahuriza ku cyerekezo cyo kutazahwema kwandika, ni mu gihe hari abavuga ko ibitabo byo gusoma mu Rwanda bikiri mbarwa, abanditsi bagasaba ikigega cyabafasha guhangana n’iki kibazo kuko ngo n’ibyo bandika bababwira ko bihenze.

Amwe mu mafoto

Muri aba bana batsinze amarushanwa ya Andika Rwanda harimo n’abatarageza ku myaka 10 y’amavuko
Abana basoma inkuru
Ambasaderi wa Amerika areba ibitabo byamurikwaga
Peter Vrooman na bagenzi be basomera abana ibitabo

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance
Uhereye ibumoso: Dr Munyakazi ukurikiwe Uhagarariye n’uhagarariye u Bufaransa, uhagarariye Amerika na Min Nyirasafari basomera abana
Ambasaderi wa Amerika ahemba abana bahize abandi muri Andika Rwanda
Umwana wasomeraga abandi inkuru yamunyuze

Ntakirutimana Deus