Gusoza ukwezi ko gusoma no kwandika ntibivuze gusoza ibijyanye nabyo

Tariki 30 Nzeri 2019 mu Rwanda hasojwe ukwezi kwahariwe ubukangurambanga bugamije gukangurira abanyarwanda gusoma no kwandika, iri sozwa ariko ngo ryagombye kuba umusemburo wo gukomeza iki gikorwa kikagera kuri bose kandi ntigihagarare.

Byagarutsweho n’abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gusoza ukwezi kwahariwe ibi bikorwa, kwasorejwe mu karere ka Nyagatare kuwa Mbere tariki 30 Nzeri 2019.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Politiki n’Igenamigambi Madamu Baguma Rose avuga ko gusoza uku kwezi bidakwiye gusoza ibikorwa byiza byo kwigisha abanyarwanda kujijuka bamenya gusoma no kwandika.

Ati ” Uyu munsi ntube uwa nyuma ahubwo dutangire noneho , turava hano tubishyira mu maboko yanyu kugirango bikomeze mu midugudu yanyu, mu masomero yanyu …”

Baguma akomeza avuga ko ubu bukangurambaga buzakomeza mu Rwanda buhereye ku bana bato ariko n’abakuze nabo bagomba gufashwa guhugurwa mu bijyanye no gusoma no kwandika. Ababyeyi ngo nibabigira umuco bazabitoza abana babo bibe umuco.

Ati “Ababyeyi bagire umuco wo gufasha abana gusomera mu rugo, abatazi gusoma bafate umwanya babasomere inkuru zijyanye n’ikigero barimo kugira ngo bibakundishe gusoma.”

Yongeraho ko mu Rwanda hari amasomero ari hirya no hino afasha abashaka gusoma ibitabo bitandukanye yaba ari mu mashuri no hanze yayo.

Ku bijyanye n’ikibazo abaturage bagaragaza ko ibitabo bigihenze ku isoko n’ibihari bikaba ari bike, Baguma avuga ko leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye yatangiye gahunda yo kugeza ibitabo mu mashuri abanza mu myaka itatu ya mbere. Ni muri urwo rwego hateganywa gutanga ibitabo bisaga miliyoni.

Sara McGinty ushinzwe uburezi mu muryango urengera uburenganzira bw’abana, (Unicef)mu Rwanda avuga ko ntawe ukwiye kumva ko uku kwezi gushyize akadomo ku bikorwa byo gusoma no kwandika.

Ati “Uyu muhango we kuba usoza ukwezi ko gusoma no kwandika ahubwo ube umusemburo wo gukomeza kubiteza imbere mu ngo n’aho dutuye.

Asoza avuga ko ababyeyi bakwiye kugira umuco gusomera abana babo inkuru ziri mu bitabo biri ku rwego rwabo kugirango nabo bakurane uwo muco uzabafasha kwiteza imbere, bizanafasha no kubaho umuryango ushingiye ku bumenyi.

Luann Gronhovd, ushinzwe uburezi mu muryango nterankunga USAID mu Rwanda avuga ko bazakomeza gufatanya na leta y’u Rwanda mu gufasha abana bato kumenya gusoma no kwandika. Ni muri urwo rwego uyu muryango ubicishije mu mishinga itandukanye yawo mu Rwanda iteganya gutanga ibitabo mu mashuri abanza bisaga miliyoni. Uyu muryango kandi wagiye utanga ibitabo mu masomero hirya no hino mu gihugu.

Ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka kwahariwe ubukangurambaga bwo gusoma no kwandika kwari gufite insanganyamatsiko igita iti”Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye ni isoko y’ubumenyi”

Ibikorwa byo kugutangiza byabereye mu karere ka Nyamagabe ahabereye ibikorwa byo kumurika ibikorwa mu bijyanye no gufasha abanyarwanda kwitabira ibikorwa byo gusoma no kwandika, abandika ibitabo babimurika, hahembwe kandi abana banditse ibitabo. Mu isozwa ry’uku kwezi muri Nyagatare, hamuritswe isomero ry’abaturage bubakiwe n’Itorero EAR ifatanyije na USAID Mureke Dusome. Diyoseze ya Gahini yemeye ko igiye kubaka andi masomero muri paruwasi 59 ziyigize.

Abanyarwanda bazi gusoma neza basaga 73% ni mu gihe gahunda igihugu cyari cyariye ni uko abanyarwanda bozw bazaba bazi gusoma 100% ariko ngo uri rugamba rurakomeje.

Abana basoma ibitabo

Mu gikorwa cyo gusoma ibitabo
Isomero rizafasha abatuye Nyagatare
Umwana usomera abitabiriye umuhango wo gusoza