USAID Soma Umenye yahaye REB ibikoresho bizifashishwa mu gushimira abarimu b’indashyikirwa
Umuryango nterankunga w’abanyamerika (USAID) ubicishije mu mushinga wawo Soma Umenye wahaye ibikoresho by’ikoranabuhanga (tablets) Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda(REB) bizifashishwa mu gushimira abarimu b’indashyikirwa.
Ibyo bikoresho ni tablets 90 zizahabwa abarimu hirya no hino mu Rwanda. Ni bimwe mu bizahembwa abarimu b’indashyikirwa mu rwego rwo kubashimira umuhate wabo mu kurerera igihugu. Byatanzwe kuwa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2019.
Luann Gronhovd, ushinzwe uburezi mu muryango nterankunga USAID mu Rwanda avuga batanze ibi bikoresho mu rwego rwo guteza imbere uburezi mu Rwanda binajyana no kuzamura uruhare rwa mwarimu kuko uruhare rwe ari ingenzi miri ubu burezi.
Agira ati” Dushobora gutanga ibitabo byinshi mu mashuri uko tubishaka, nko muri uyu mwaka USAID twatanze ibitabo by’ikinyarwanda miliyoni n’igice ku banyeshuri bo mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu, ariko nanone tudafite abarimu beza bafite ubushake bahuguwe ku buryo bwo gukoresha neza ibyo bitabo kugirango bashobore kuvumbura impamo ziri muri abo bana turabizi ko nta musaruro byatanga. Kuba twashobora gufasha abarimu ku buryo bwose dushoboye ndakeka ko ari ibintu bikenewe.”
Umuyobozi mukuru wa REB Dr Ndayambaje Irenee avuga ko ibi bikoresho bizagira uruhare mu gufasha abarimu kugira ubumenyi bwisumbuyeho bumufasha kunoza akazi ke
Ati” Birafasha umwarimu kugirango aahobore kuvoma ubumenyi hirya no hino kuri za mbuga hanyuma namara kububona bimufashe kugirango nawe yiyungure ubumenyi, ariko binamufashe kugirango arusheho gutegura neza amasomo ye. Murabizi ko tujya tugira ikibazo cy’ibitabo ugasanga ntibihagije no kubona icyasohotse uyu munsi ugasanga bigoye kubera ko bizafata urugendo rururure rwo kugirango aho cyasohokeye bazakigurishw kigere hano mu Rwanda, ariko aho ikoranabuhanga riziye icyasohotse uyu munsi muri aka kanya uhita ukibona, biratuma mu by’ukuri mwarimu ashobora kubona ubumenyi bugezweho mu byo yigisha….”
USAID yiyemeje gushyira imbaraga mu kongera ireme ry’uburezi mu Rwanda mu kugaragaza ko abarimu ari bo bifitemo uruhare rukomeye , mu gihe ngo bahuguwe neza bagahabwa ibikoresho nkenerwa kandi bakanahabwa agahimbazamusyi, abanyeshuri nabo utitaye ku kuba ari abahungu cyangwa abakobwa, ku kuba bafite ubushobozi cyangwa batabufite, boise babasha kwiga gusoma kandi neza.
Uyu muryango wemera ko abanyeshuri bamenye gusoma badategwa mbere yo gusoza umwaka wa 3 w’amashuri abanza, aribo batava mu ishuri, kandi bagatsinda neza n’andi masomo, ibi bikiyongeraho amahirwe yo kuzavamo abenegihugu bashoboye umurimo nkuko ubushakashatsi bwabyeerekanye.
Abarimu bazabembwa ku rwego rw’umurenge ni 832 ku rw’akarere ni 60, umujyi n’intara ni 10, naho ku rwego rw’igihugu ni 2.
Mu minsi ishize USAID soma umenye yatanze ibitabo by’ikinyarwanda byo mu mwaka wa mbere kugeza muwa 3 w’amashuri abanza, mu mashuri yose ya leta n’afashwa nayo. Ntibyagarukiye aho kuko n’abarimu bayigishamo bahawe igitabo kibagenewe.
Ibyahawe abanyeshuri birimo iby’inkuru zibasomerwa, izo bisomera byanditse mu Kinyarwanda , kandi ikirenzeho buri mwana akazaba afite igitabo cye cy’umunyeshuri yigiramo.
Iki gikorwa ni kimwe mu bindi byinshi REB iterwamo inkunga na USAID bigamije kugirango umwarimu aterwe imbaraga kandi ahabwe ubumenyi n’ubushobozi akeneye, kugirango yigishe neza abanyeshuri b’abanyarwanda.
Ntakirutimana Deus