Gufungura igitabo ni ugufungura ejo heza-Amb. Vrooman

Minisiteri y’Uburezi n’abaterankunga bayo barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika barasaba abanyarwanda by’umwihariko abana gusoma ibitabo by’ikinyarwanda kuko bazabivanamo ubumenyi buzabafasha guteza imbere igihugu cyabo.

Babitangarije mu karere ka Rutsiro, Tariki ya 3 Ukwakira 2019 , aho Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), kibitewemo inkunga na USAID Rwanda mu mushinga wayo Soma Umenye, kizihirije itangizwa ku mugaragaro ryo gukoresha ibitabo bishya by’Ikinyarwanda biherutse kunononsorwa, byagenewe amashuri yo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza kandi bikaba byarakwirakwijwe ku mashuri yose ya Leta n’afashwa nayo.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman avuga ko bazatanga ibitabo miliyoni n’igice muri aya mashuri, abasaba kubibyaza umusaruro biciye mu kubisoma.

Ati” Nibafungura ibi bitabo bazaba bafunguye ejo heza hazaza.”

Akomeza avuga ko kugira ibi bitabo bidahagije, ahubwo ko ababihawe bagomba no kubisoma, bikaba inshingano za buri wese kubishishikariza abana bakabisoma, by’umwihariko abarezi n’ababyeyi bakabifashamo abana.

Asaba abarimu kutabihoza mu tubati ahubwo bakabiha abana bakabitahana bakabisoma bageze mu rugo.

Ati” Ababyeyi bahe umwanya abana babo babisome…mubikoreshe mu kubaka ejo heza h’u Rwanda.”

Asoza avuga ko nta kizamushimisha nko kubona abana b’u Rwanda basoma neza ibyo bitabo.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene asobanura ko gufasha abana gusoma ibitabo hakiri kare bibagirira akamaro cyane kandi bikakagirira igihugu.

Yungamo ko gusoma hakiri kare bituma ubwonko bukanguka, bagafata mu mutwe bigatuma bakanguka.

Ikindi ngo ni uko abana bashobora gusoma amagambo menshi mu byiciro byi hasi bituma iyo bakuze bakora neza mu bindi byiciro ndetse no ku isoko ry’umurimo.

Iyi nkunga ngo izafasha igihugu cyane nkuko byemezwa n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irené. Avuga ko bari bafite igitekerezo cy’uko igitabo cyazajya gisangira abana batanu, ariko bagize amahirwe Usaid soma umenye ikaba yaremeye ibikwiriye abanyeshuri bose bo mu Rwanda biga mu mashuri ya leta n’afashwa nayo buri wese akagira icye ku biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugera ku biga mu wa gatatu.

Asaba ko n’abo mu myaka yo mu wa kane, muwa 5 no mu wa 5 bahabwa ibitabo bibafasha gusoza aya mashuri bazi gusoma neza ikinyarwanda, bikanabafasha kunguka ubundi bumenyi.

Ni ubwa mbere buri munyeshuri azahabwa igitabo cye cy’Ikinyarwanda. Iyi gahunda y’igitabo kuri buri munyeshuri izongera amahirwe yo kwiga neza kandi cyongere umubare w’abazi gusoma neza Ikinyarwanda badategwa, by’akarusho igihe giherekejwe n’ikoreshwa neza ry’igitabo gishya cy’umwarimu w’Ikinyarwanda.

Muri iki gikorwa kandi baboneyeho uburyo bushya bw’isuzuma buri kugeragezwa mu turere 5 two mu Rwanda. Basuzuma uburyo igihugu cyahisemo bwo gusuzuma urugero rw’imisomere mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza (LEGRA) ni igikoresho cyumvikana gikoreshwa mu isuzuma, gifasha abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gukusanya amakuru inshuro nyinshi ku rugero rwo gusoma umunyeshuri agezeho, ni igikorwa cyabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Congo Nil.

Ntakirutimana Deus