Mutesi Gasana yiyemeje kungura abantu ubumenyi biciye mu gusoma ibitabo

Umunyarwandakazi akaba n’umushoramari mu bijyanye n’inzu zicuruza ibitabo(book shop) arashishikariza abanyarwanda kwitabira gusoma ibitabo kuko birimo ubumenyi bukenewe mu rugamba rw’iterambere.

Uyu mubyeyi ashishikariza abanyarwanda kugira umuco wo gusoma, ariko uwasomye igitabo runaka ntiyiharire ubumenyi yavanye muri icyo gitabo ahubwo asabwa kubusangiza abandi.

Ni gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2018 avuga ko akorera hirya no hino mu gihugu.

Abicishije mu nzu ye icuruza ibitabo Arise book shop ya sosiyete ARISE Education Ltd, iherereye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali, Gasana ahuza abantu batandukanye biganjemo urubyiruko baza kuhasomera ibitabo.

Ibi bikorwa biciye muri gahunda bahuriramo nimugoroba yise
Book Talk Programme, ugenekereje wakwita gahunda yo gusoma igitabo no kukiganiraho. Ibyo bakunze gusoma bigaruka ku mateka n’iterambere ndetse n’indangagaciro z’umunyarwanda.

Abo yahuje mu mpera z’icyumweru gishize baganiriye ku gitabo Get Smart! gifite umutwe ugira uti “How to Think and Act Like the Most Successful and Highest-Paid People in Every Field” cy’umwanditsi Brian Tracy, gikubiyemo imibereho ya muntu mu buzima bwe bwa buri munsi.

Abitabiriye iyi gahunda baganirijwe ku buryo batekereza neza bakagera ku ntsinzi.

Asobanura iby’iyi gahunda, Gasana agira ati” Twateguye iyi gahunda ngo dufashe abantu bakuru gutsindagira umuco wo gusoma kandi bagasangira n’ubumenyi bakuye mu byo basomye. Ibitabo ni isoko y’ubumenyi kandi bikaba n’umutungo ukomeye mu buzima bw’umuntu bwa buri munsi. Kudasoma ni imbogamizi ikomeye k’utabikora kuko bidindiza iterambere rye”.

Abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange bakunze kuvugwaho umuco wo kutitabira gusoma, kugeza ubwo bavuga ngo ushaka kubahisha ashyira mu gitabo, ariko ngo igihe kirageze ngo ibi bibe amateka.

Amwe mu mafoto agaragaza iki gikorwa

Igitabo Get Smart

Ibitabo birimo ibyo abantu basomerwa ariko binagurwa

Gusoma ibitabo

Bamwe batanga ibitekerezo

Hejuru ku ifoto: Gasana ari kungurana ibitekerezo ku gitabo Get Smart cya Brian Tracy.

Ntakirutimana Deus