Abayobozi b’amashuri barinubira uko bo n’abarimu batumirwa mu nama z’urudaca

Igihe ntigikweduka, utakaje isaha imwe yari kwigishamo abanyeshuri ngo aba abahombeje byinshi niyo mpamvu bagomba abarezi n’abayobozi b’amashuri basabwa kwitwararika bakaboneka igihe cyose cyagenwe bakigisha baharanira ko ireme ry’uburezi rikomeza gutezwa imbere.

Ni ingingo yagarutsweho hagati y’abayobozi b’ibigo 34 bikorana na Komisiyo y’ishami rya Loni rishinzwe uburezi, siyansi n’umuco (UNESCO) muri porogaramu yayo yimakaza umuco w’amahoro, ireme ry’uburezi n’ibindi yitwa Associated schools program network. Bahuriye mu karere ka Musanze baganira ku byateza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu byifuzo batanze harimo ko bajya batumirwa mu nama nke nazo zifitanye isano n’uburezi kuko ngo usanga batumirwa muri nyinshi zikabangamira akazi kabo.

Asobanura iyi ngingo, Umuyobozi w’Ishuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux riherereye mu Mujyi wa Kigali , Sr Hélène Nayituliki avuga ko batumirwa mu nama nyinshi , akifuza ko zagabanuka.

Ati ” Usanga dusabya byinshi icyarimwe, kuwa mbere utumiwe mu nama y’umutekano, kuwa kabiri iya REB,…..bigakomeza gutyo, icyumweru kigashira ibyo wihaye utabikoze.”

Akomeza avuga ko hari n’izo bajya batumirwamo nijoro zizaba mu gitondo, batanategujwe kandi wenda zimaze igihe zizwi ku babahamagara.

Ibyo byose ngo bituma batanoza akazi kabo kuko ari byo bahugiramo kandi ngo ababagenzura nabo baba babasaba umusaruro.

Aba bayobozi bakomoza no ku kibazo cy’abarimu usanga ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), kibafata kikabamarana igihe kinini muri gahunda zireba uburezi. Nabwo ngo bituma abo bagombaga kwigisha batabigisha bakaba basubira inyuma. Bagasaba ko niba iki kigo kibakeneye cyajya kibifashisha mu minsi itari iy’akazi; mu mpera z’icyumweru cyangwa iy’ibiruhuko.

Umwe muri bo ati ” Usanga hari igihe REB ibafata nk’iminsi 20 mu gihe cy’amasomo, murumva ko ari igihe kinini.”

Bakomoza kandi ku kibazo cy’abarimu b’abagore n’abakobwa bakunze gutumizwa mu nzego zabo, mu mirimo batorewe nabo ntibaboneke uko bikwiye.

Ikindi kibazo Sr Nayituliki agaragaza ni icy’imiryango ijya itumira abarezi mu mahugurwa itabicishije ku buyobozi bw’ikigo; kuba iyo miryango itazwi rimwe na rimwe ngo iyo umurezi abujijwe kuyitabira biteza urunturuntu (polemique).

Umuyobozi mukuru wungirije muri REB ushinzwe ibizamini bya Leta, Dr Sebaganwa Alphonse, avuga ko hari igihe abarimu bajyanwaga mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere uburezi, ariko ngo byaragabanutse.

Ati “Byaragabanutse cyane kuva mu mwaka ushize ariko ntabwo birashira, ubu hari abari kwandika ibitabo, yego ntibiraba 100% ariko bizageraho.”

Akomeza avuga ko iby’uko bazajya bakora ako kazi mu mpera z’icyumweru batakoze babiganiriyeho n’abafatanyabikorwa babo.

Yungamo ko bidakwiyeko abarezi babura mu ishuri bagiye mu zindi gahunda. Aha yari abajijwe ku baba mu nama njyanama bakunze guhura biga ku bibazo runaka mu masaha bagomba kuba bari kwigishaho cyangwa ababa mu zindi nzego batowemo ntibaboneke mu ishuri umunsi ku wundi.

Ati “Njyanama ku rwego rw’akarere sinkeka ko zaba gatatu mu cyumweru, ziahobora kuba ziba nka rimwe mu mezi cyangwa niyo yaba rimwe mu kwezi. Mu by’ukuri kubura k’umuyobozi ushinzwe uburezi rimwe mu kwezi nta kibazo gihari, ariko ari mwarimu cyaba ari ikibazo. Agonba kuba ari mu ishuri, yigisha. Ibindi byamukurura hanze, yatumirwamo hanze mu gihe cy’amasomo aba ari ikibazo agombera gusabira uruhushya ndetse akaba yanasimbuzwa. Ariko ubundi nta kandi kazi ko hanze yagombye gukora uretse ako kwigisha, kuko mu gihe atari mu ishuri, umunyeshuri arahazaharira, ntiyige ibyo yahombaga kwiga kandi, umwanya ntabwo ari elastique(ukweduka).”

Asoza avuga ko amasomo afite igihe yateganyirijwe ku buryo nta kindi gihe warenzaho ku cyagenwe. Agaya abayobozi basanze bataha igihe cyose ku ishuri ahubwo bigiriye mu bindi.

Dr Sebaganwa avuga ko mu rwego rwo guharanira imibereho myiza ya mwarimu, buri mwaka agenda yongererwaho 10% by’umushahara we bakazashyira bakawunganya n’abandi bakozi ba leta bari mu rwego rumwe.

Umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ikorana na Unesco, Mutesa Albert avuga ko iri tsinda bamaze gukorana kenshi mu bijyanye no kunoza ireme ry’uburezi kandi ubu amashuri bayobora ari intangarugero mu myigishirize n’ibindi.

Uyu muyobozi avuga ko ibibazo mu burezi bikiriho ariko hari ibikorwa bifatika byakozwe birimo kugarura abana mu ishuri, kubagaburira, kubaka amashuri n’ibindi ariko ko izo mbaraga zikwiye gukomeza kongerwamo, ariko ko ari n’uruhare rwa buri wese mu guharanira ko iri reme rikomeza gutezwa imbere.

Ntakirutimana Deus