Kaminuza ya Ines yasinyanye amasezerano n’ikigo gikomeye ku Isi mu by’imisoro

Kaminuza ya Ines Ruhengeri yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’imisoro n’iterambere ku Isi, ICTD (The International Centre for Tax and Development ) gifite ibigwi muri afurika no ku Isi mu byo gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’imisoro, iki gikorwa kikazagirira akamaro abaturage n’igihugu muri rusange.

Aya masezerano yasinywe kuwa 15 Ukwakira 2019 hagati y’ubuyobozi bw’iyi kaminuza buhagarariwe n’umuyobozi wayo Padiri Dr Hagenimana Fabien n’umuyobozi mukuru wa ICTD, ikigo gikorera mu Bwongereza , Prof Mick Moore.

Padiri Dr Hagenimana avuga ko isinywa ry’aya masezerano ritazagira inyungu kuri iri shuri gusa.

Ati ” Bizafasha mu gufasha uburyo bwatuma politiki y’imisoro inogerezwa kandi ikubaka abaturage batanga imisoro. Iby’imisoro bihora bikorerwa ubugororangingo, ni byiza ko birangira tugeze ku byafasha igihugu bigatuma abaturage batinuba, bakishimira gutanga imisoro ku buryo bugaragarira buri wese, tugakomeza kwiyubakira igihugu.

Ubu bufatanye bushingiye ku bushakashatsi n’amahugurwa ngo ni ingenzi cyane ko iyo ubushakashatsi bukozwe hari impinduka bufashamo, bityo ibibazo byagaragaramo bigakemurwa nabwo. Ubumenyi buzungukirwamo kandi ngo buzafasha mu kunogereza ibijyanye n’imisoro mu bihugu bya Afurika.

Yungamo ko ubu bufatanye buzagirira akamaro impande zombi, igihugu , akarere n’Isi muri rusange.

Dr Hagenimana avugako bateye iyi ntambwe nyuma yuko iri shuri rikomeje ibyatuma ritera imbere kurushaho mu bumenyi ariko rikora n’ibikorwa bizamura igihugu nk’ikoranabuhanga baherutse gushyira ahabona.

Akomeza agira ati “Murabizi ko Ines Ruhengeri yubatse izina mu byo kwigisha ibirebana n’imisoro, ubu ifite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (masters in science in taxation) . Tumaze n’iminsi dukoze ikoranabuhanga ryo gufasha inzego za leta zirimo Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) ryo kureba uburyo ubutaka, ibiburiho byahuzwa n’imisoro itangwa muri RRA, ni ikoranabuhanga twatanze rituma dukomeza kugira inyota yo gukorana n’abandi kugirango umusanzu wacu mu iterambere ry’imisoro , gusora bikoroha, ari abakora politiki bikaborohera.”

Umuyobozi mukuru wa ICTD Mick Moore avuga ko ubu bufatanye ari ingenzi kandi buzagirira akamaro impande zombi.

Avuga ko bahisemo gukorana n’iri shuri kuko rifite ishami abona ari ryiza ry’ubumenyi mu by’imisoro ritari ahandi mu Rwanda, riri na hake muri Afurika. Bakazakorana nk’uko basanzwe bafatanya na RRA mu kunoza serivisi z’imisoro biciye mu bushakashatsi bakaba bakoranye mu myaka 6.

Ines ngo isanganyww inzobere z’abarimu n’abashakashatsi mu bijyanye n’imisoro bazafatanya mu gushyira mu bikorwa aya masezerano basinyanye. Asoza avuga ko bateganya kubaka ibikorwa bizajya byifashishwa muri iri shuri.

Iri shuri rifite abanyeshuri 28 biga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi bw’imisoro, ariko rikaba riteganya kubona abandi baziga aka gashami ndetse n’ibijyanye n’imicungire y’imari iciriritse (microfinance) bo mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba , bazishyurirwa na banki yo mu Budage bitewe nuko iri shuri mu karere ari ryo ryatsindiye kubakira.

IGIHE

Ntakirutimana Deus