Rubavu: Ababyeyi biteze ejo heza ku bana babo nyuma yo kurindwa imvura n’izuba byabiciraga ku mupaka

Abagore bo mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baravuga ko bagiye gutera imbere kurushaho,ndetse n’abana babo bakagira ejo heza babikesha ubufasha bahawe bubarinda ibibazo bahuraga nabyo.

Ni nyuma yuko bashingiwe urugo mbonezamikurire muri uyu murenge ruzajya rwita ku bana babo. Aba babyeyi basazwe n’ibyishimo bagaragaje kuwa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2019, ubwo hatahwaga uru rugo ku mugaragaro.

Mukandayisenga Claudine ni umwe muri aba babyeyi, avuga ko umwana we yariho mu mibereho ibabaje. Ati ” Umwana wanjye namujyanye ku mupaka kuva afite amezi atatu. Twabarereshaga ku muhanda, abayobozi baza tukiruka tukabata.

Nasigaga umwana wanjye ngasanga yariye umwanda yitumye, uwo namureresheje atamwitayeho. Kuko wasangaga twamusigiye umwana mutoya arera abana nka 30, tugasanga uwariye mu myanda yitumye, uwawiriwemo.Naburaga amafaranga 300 yo kubahemba ku munsi bakamfatira ibyo namuhekagamo.

Akomeza avuga ko yari ahangayikishijwe cyane n’ubuzima umwana we yari abayeho. Ati “Nta mutekano yari afite kuko naramusigaga ngasanga yarize imitsi yahagaze.”

Abandi bagore bakora ubu bucuruzi bavuga ko babagaho bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abana babo kuko ngo hari igihe banababuraga by’igihe gito;iminsi nk’ibiri n’itatu bajyanywe n’ababarera. Hari kandi ngo n’abavanaga abana bato mu ishuri ngo bite kuri bagenzi babo babasigarana ku mupaka.

Ubu ngo umwana we bamujyanye mu irerero araamusiga akajya gucuruza muri Congo agataha akamufata saa kumi n’imwe.

Ati “Ndi gushimira cyane uwashyizeho irerero, yaradutabaye twe n’abana bacu. Ubu ngenda nta kibazo mfite njyana inyanya n’ibitunguru muri Congo. Mba naranguje ibihumbi nk’icumi nkungukaho bitatu, ngahahishamo nk’1500, andi nkayizigamira. Ubu arashabutse asubira mu byo bamwigishije,mutezeho ko yatera imbere akazamvana mu bukene.

Imibereho y’aba bana ngo yari ikibazo gihangayikishije nkuko byemezwa n’umushinga ADEPE wita ku iterambere n’uburenganzira bwa muntu, wagize uruhare mu iyubakwa ry’uru rugo. Umuyobozi wawo Rucamumihigo Gregoire avuga ko bahise kwita kuri aba bana kuko babonaga ikibazo bafite, bakaba babategerejeho abantu bazigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Igikorwa cyakorewe aba bana ngo ni ukubahiriza uburenganzira bwabo nkuko byemezwa na Michael Banda, ushinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato muri UNICEF Rwanda. Agira ati” Iyo tuvuga ibyerekeye n’iyi gahunda, tuba dutegura ubuzima bw’aba bana, ubw’ahazaza n’ubw’igihugu muri rusange….kandi ibyo tubakorera ni ukubahiriza uburenganzira bwabo, kuko nta terambere ryagerwaho badahabwa agaciro.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu busaba ababyeyi bahawe ubu bufasha kutazatezuka ku nshingano zo kwita ku bana babo, kuko ngo ubirengaho aba akwiye kugerwaho n’ingaruka zikwiye nkuko umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho y’abaturage, Ishimwe Pacifique yabibwiye aba babyeyi.

Umuyobozi uyobora ishami ry’imbonezamikurire muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato (NECDP), Freya Zaninka de Clercq avuga ko leta y’u Rwanda itazahwema kwita ku mibereho myiza y’abana bato ngo bakure neza mu bwenge no mu gihagararo. Ni muri urwo rwego ngo kuba mu mwaka wa 2017 imibare y’ingo mbonezamikurire y’abana bati zikubye hafi inshuro eshatu; ubu hakaba hari izi ngo zisaga ibihumbi 11.

Uru rugo mbonezamikurire rwa Rubavu rwakiriye abana 169 barimo abafite kuva ku mwaka kugeza kuri itatu 95, mu gihe abafite kuva kuri 4 kugeza kuri 6 ari 74. Uru rugo kandi ruhugura abagore batwite. Ruje rwiyongera ku rundi rwa Gisenyi narwo rufasha abana b’aba bagore bakora ubu bucuruzi. Muri rusange muri Rubavu hari amarerero 469 yakiriye abana 22 182.
Ntakirutimana Deus