‘Nyira/Majyambere mu ishuri riteye agahinda mu mizi y’ibirunga

Icyumba bigiramo uko kigaragara inyuma

Ababyeyi bafite abana biga mu ishuri ry’incuke riherereye mu mizi y’ibirunga mu kagari ka Bisoke mu murenge wa Kinigi ho mu karere ka Musanze barasaba ko bafashwa abana babo bakigira mu ishuri ribereye umunyarwanda kuko ngo iryo bigiramo ritameze neza.

Iri shuri rigizwe n’icyumba kimwe kitarimo sima, gifite nka metero 4 kuri 5, gikunze kuba kirimo umukungugu, uretse ko umwarimu waryo agerageza gusukamo amazi kenshi ariko nabwo ntushiremo kubera uko riteye, nta parafo irimo, nta buhumekero burangwamo, ndetse habikwamo n’ibindi bikoresho bitari bikwiye kubikwamo.

Iri shuri ryigamo abana nka 50 b’incuke bo mu gace kegereye ibirunga byagora kugera ahandi hari iryujuje ibisabwa(Muri santere ya Bisate). Aba bana umuntu yabagereranya ba Nyiramajyambere Keza izina rigenewe abakobwa ryadutse mu Nama y’igihugu y’umushyikirano iheruka kuba na Majyambere Mugabo mu gihe yaba ari umuhungu.

Ababyeyi bavuga ko iri shuri ribafasha cyane kuko ngo abana barivamo bakajya kwiga mu ribanza bagaragaza ko hari ubumenyi bungutse bubafasha.

Nubwo ribafatiye runini ariko riherereye mu gace kagerwaho cyane na ba mukerarugendo bahahagarikwa buri munsi bagiye gusura ingangi no kugana mu bindi byerekezo bisurwa bya pariki y’ibirunga. Aha hari pariki yo kwa Mukecuru. Ba mukerarugendo basura iyi pariki banyura neza kuri iri shuri ritajyanye n’igihe ku buryo uribonye ryonyine yagirango niko amashuri y’abana b’incuke mu Rwanda ateye.

Aha hanyura abajya gusura ingagi zo mu miryango ya Amahoro, Umubano na Susa. Hanyura kandi abajya gusura no kuzamuka ikiyaga cya Bisoke(gifite ikiyaga hejuru). Abajya gusura imva ya Dianey Fossey Nyiramacibiri n’abajya gusura ikirunga cya Muhabura.

Ababyeyi bavuga ko kuba ari ryi bashyizemo abana babo babitewe n’ubushobozi buke.

Uwitwa Nyirahabimana Alphonsine uhafite umwana ati “Ni bugufi bwo mu rugo, kuko ahari irindi shuri (AIDER) ni kure.”

Uyu mubyeyi uvuga ko atunzwe no guca inshuro(gukorera abandi), ngo ntiyabona amikoro kimwe na bagenzi be yo gukodesha inyubako ifatika yo kwigishirizamo abana babo kuko ngo iri shuri barikodesha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 6 ku kwezi.

Aba babyeyi ngo basabwa buri wese kwishyura amafaranga 1000 ku kwezi, avamo ubukode bw’iri shuri, umushahara wa mwarimu n’ibindi bikoresho nkenerwa.

Musabyimana Dina, utuye muri aka gace avuga ko ahari irindi shuri babona ari ryiza ari kure kandi ngo hari imikoki imanukamo amazi yo mu Birunga ashobora kwica abo bana nkuko yishe murumuna we wari ufite imyaka 5 aya mazi yishe amutwaye, ubwo yajyaga mu Bisate(ahari ishuri bavuga ko ari ryiza bakwigaho) mu bihe byashize.

Basaba ko bafashwa kubona ishuri rijyanye n’igihe muri ako gace gafatiye runini isura y’igihugu.

Umuyobozo ushinzwe amakuru mu mudugudu wa Bunyenyeri iri shuri riherereyemo, Nduwayezu Innocent avuga ko iki kibazo babona giteye inkeke cyane ku bana bigira ahadakwiye kandi mu maso y’abasura u Rwanda bashobora kurufata nabi bitewe n’ahari iri shuri.

Ati”Twabimenyesheje ubuyobozi bw’akagari tubasaba inkunga, batubwiye ko bazadukorera ubuvugizi. Mu by’ukuri duhora twifuza ko abana bacu bigira ahantu heza.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akagari ka Bisoke buvuga ko bwakoze ubuvugizi ariko bahura n’imbogamizi zitandukanye.

Izi mbogamizi zirimo ko ahari iri shuri ari ahazagurirwa pariki y’ibirunga, bityo uwo begereye wese akagaragaza izi mbogamizi, yewe ngo harimo n’ababa babemereye inkunga.

Leta y’u Rwanda yiyemeje gusangiza abaturage ibyiza byavuye mu bukerarugendo, aho bagenerwa ku mafaranga bwinjije yifashishwa mu kubakirwa ibikorwa remezo bibafasha mu buzima bwa buri munsi.

Amafoto agaragaza imiterere yaryo

Uko ishuri rigaragara inyuma

Uko mu ishuri imbere hameze

Mu ishuri bisaba kuhamena amazi buri kanya
Mu cyumba bigiramo habikwamo ibindi bikoresho
Ishuri ni n’ububiko
Icyumba bigiramo uko kigaragara inyuma
Aho bigira

Ntakirutimana Deus